RFL
Kigali

Burya ngo intonganya z’ababyeyi za hato na hato zituma abana bakurana umutima mubi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/04/2018 11:33
0


Abashakashatsi b’abanyamerika bagaragaje ko abana bato bagerwaho n’ingaruka ziterwa n’intonganya z’ababyeyi babo, ahanini ibyo bigatuma babaho batishimye, bakigunga bikabije ndetse ntibabashe no kugenzura amarangamutima yabo



Iyo ababyeyi babaho batabasha kumvikana mu rugo bigira ingaruka ku bana cyane kuko abashakashatsi muri kaminuza ya Vemont muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanze abana bashobora gukurana imico y’ababyeyi babo ku buryo uko ababyeyi bitwara mu rugo ari nako abana bitwara iyo bari kumwe na bagenzi babo ugasanga bahora barwana ndetse bahuguza bagenzi babo, ibi byasohotse mu kinyamakuru Journal of social and Personal relationships.

Ubu bushakashatsi bwageragerejwe ku bana 99 bafite kuva ku myaka 9 kugeza kuri 11, nyuma baza kugabanywamo amatsinda abiri arimo abakunda guhura n’intonganya za buri munsi n’abadahura nazo kenshi, abo bana beretswe amafoto 90 arimo ababyeyi barakaye, bishimye n’abatishimye kandi nanone batarakaye cyane.

Mu bisubizo byagaragaye nuko abana bo mu miryango ikunda kubamo amakimbirane babashije gusobanukirwa cyane amafoto y’abantu barakaye kurusha andi yose bagendeye ku kuba n’ababyeyi babo ariko bameze mu gihe gusobanukirwa iby’amafoto y’abishimye cyangwa abari hagati aho byababereye urujijo.

Aba bashakashatsi bamaze kubona ibi bisubizo basabye buri mubyeyi wese kureba imyitwarire y’umwana we akareba niba umwana ahora ajunjamye cyangwa se yishimye, mu gihe asanze ajunjamye ni byiza kubanza kureba ku myitwarire ye bwite ndetse akayikosora mbere yo gusagarira umwana amubaza impamvu ahora mu bwigunge. Babyeyi ni byiza kugenzura imyitwarire yanyu igihe muri kumwe n’abana kugira ngo mutazabatera gukurana umunabi bibaturutseho.

Src: Topsante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND