RFL
Kigali

Burya ngo abagore bafite amabuno manini bibitseho byinshi bitangaje

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/12/2018 18:43
0


Kugira amabuno manini no munda hato ni imitere karemano kuri bamwe ku bandi ni amahitamo yabo. Ese muri make impamvu nyamukuru ituma iyo miterere y’umubiri ihora ishamaje ni iyihe?



Kuva cyera amabuno y’umunani uryamye ∞ no munda nk’ah’urutozi bihora bishamaje ku buryo ubibonye wese abirangarira cyane cyane abagabo. Marilyn Monroe, Jennifer Lopez, Kim Kardashian ni bamwe mu byamamare bazi kubibyaza umusaruro.

Buri mubiri w’umuntu urihariye kandi uteye mu buryo butandukanye n’ubw’undi ariko ikiruta byose ni ukunyurwa n’uko uteye ndetse ugaterwa ishema nabyo, gusa hari ibyiza byinshi byo kugira amabuno manini ateye nk’umunani no munda zero.

Ibyiza 5 byo kugira amabuno Manini

Biringaniza Koresiterore (cholesterol)

Abashakashatsi bagaragaza ko abagore bagira mu matako hanini n’amabuno manini baba bafite ibyago bicye byo kurwara Diabete ndetse n’indwara z’umutima kuko biba ku kigero cyo hejuru Koresiterore (cholesterol) nziza (HDL) n’ikigero cyo hasi cyane cholesterol mbi (LDL) bityo bikabarinda ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’imitsi.

Bagira amarangamutima atuje

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Jennifer Bremser umwarimu wo muri kaminuza ya Albany mu ishami ry’imitekerereze ya muntu, avuga ko abagore b’amabuno mato bahorana umuhangayiko n’ipfunwe kuko bumva ab’amabuno manini bahora bakurura abagabo bigatuma bahora bitaweho naho abagore bafite amabuno manini bahorana ibyishimo kuko bahora bifitiye icyizere no kumva bitaweho na bose.

Birinda indwara z’amagufwa n’umugongo

Pamela Peeke, Inzobere mu buvuzi akaba n’umuvugizi wa American College of Sport Medicine avuga ko kugira mu matako hegeranye n'amabuno manini ukanagira munda hato birinda amagufwa y’umugongo. Iyo umuntu afite inyuma hanini akagenda n’amaguru bituma imikaya y’amaguru ikurura iy’amatako n’ibitugu aho kunyeganyeza amagufa y’urutirigongo bityo bikakurinda kumva ubabara umugongo.

 Ni Ibyicaro byiza

Nk’uko kandi tumaze kubibona haruguru ku bwa Dr Peeke kugira amabuno Manini no munda hato ukicara bitera gukweduka kw’imikaya bigatuma iyo umuntu yicaye yumva umubiri wose wicaye agatuza bidatuma yakwicara igihe kinini nta kibazo, bitandukanye n’udafite amabuno kuko uko yicaye kose aba asa nuvunika kuko ntacyo aba yicariye.

Igikundiro

Nk’uko tubisoma mu gitabo cyitwa Evolution and Human Behavior, abagabo bakunda cyane abagore bafite inyuma heza nk’umunani no munda zeru, Ibyo bituma abagabo bumva ko umugore uteye utyo ariwe ushimisha ndetse ko afite n’ubuzima buzima. Ibyo bituma umugore wese uteye utyo agira igikundiro mu bandi.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND