RFL
Kigali

Buri mwaka inda miliyoni 55.7 zivanwamo, miliyoni 25 zikurwamo mu buryo bwa magendu-OMS

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:6/11/2018 18:37
0


Ishami ry’umuryango w’abibumbye Loni ryita ku buzima riraburira ko mu gihe nta gikozwe mu kugabanya inda zivanwamo mu buryo bwa magendu ziri ku kigero cyo hejuru bizakomeza kwangiza ubuzima bw’abatari bacye cyane cyane ku mugabane w’Afurika.



Raporo iheruka y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko  buri mwaka  inda miliyoni 55.7 zivanwamo n’abatuye isi, ni umubare muto kuko ngo aba ari bacye bamenyekana ko bakuyemo izi nda, nyamara umubare munini ngo ari uw’abahisha ko bakuyemo inda cyane cyane mu bihugu by’Afurika.

OMS yemeza ko muri izi miliyoni zisaga 56 by’inda zikurwamo buri mwaka miliyoni 25 muri zo zikurwamo mu buryo bwa magendu butanizewe bushyira ba nyir’ugukuramo inda mu kaga. Abashakashatsi ba OMS bagaragaza ko benshi mu bakuramo inda mu buryo butizewe ari abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara  ku mugabane w’Aziya ndetse no muri Amerika y’Amajyepfo.

Hagati aho ariko ngo umubare wo hejuru ku bakuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bwizewe ugaragara mu bihugu byateye imbere bifite amategeko adakumira gukuramo inda kandi bifite serivisi z’ ubuzima ziteye imbere. Nibyo abashakashatsi bashingiraho  bemeza ko uko amategeko ateye n’ iterambere ry’igihugu bigira uruhare mu gukuramo inda mu buryo bwizewe.

Image result for abortion

Muri iyi raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS hagaragaramo ko mu mwaka ushize wa 2017, gukuramo inda miliyoni 17 byakozwe n’abaganga babifitemo ubumenyi ariko bakoreshe uburyo bushaje harimo koza mu nda cyangwa bakuyemo inda bakoresheje ibinini nka misoprostol, ni mu gihe inda zigera kuri miliyoni 8 zakuwemo n’abantu batabifitiye ubumenyi bakoresheje uburyo bufite ingaruka mbi cyane nko gukoresha ibinyabutabire bitwika, cyangwa bakoreshe ibiti mu buryo bwa gakondo.

OMS igaragaza kandi ko muri rusange  gukuramo inda mu buryo butizewe byateye impfu nyinshi n’ubugumba bityo hakwiye ingamba zihamye. OMS ivuga ko hakwiye uburyo buhamye bworohereza kubona imiti yo kuboneza urubyaro, buhendutse kandi buboneka byoroshye, kugira ngo hirindwe gusama inda zitaguwe. Icyakora ngo ibi bikwiye guherekezwa n’ingamba zorohereza kubona uburyo bwo gukuramo inda mu buryo bwizewe mu bihugu bikennye.

Image result for abortion






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND