RFL
Kigali

Buri mwaka Afurika ihomba Miliyari 7 z'amadolari agurwa umuceri hanze yayo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:31/05/2018 17:08
0


Umuryango Africa Rice wita ubucuruzi bw’umuceri ku mugabane w’Afurika uvuga ko igihombo cya miliyari 7 z'amadolari y'Amerika ihomba igura umuceri wo hanze gishobora kwiyongera mu gihe hatafatwa ingamba.



Abashakashatsi ku miterere y’ubutaka bw’umugabane w’Afurika bavuga ko uyu mugabane ufite ubushobozi bwose bwo bwihaza ku kiribwa cy’umuceri, kuko imiterere y’ubutaka mu bihugu byose bigize umugabane w’Afurika, ibwemerera kweza umuceri ku kigero gihagije ku buryo nta gihugu cyagakwiye gutumiza umuceri mu bihugu by’amahanga kuko uwo cyejeje wabaye mucye.

JPEG - 72.3 kb

Umuceri ugisarurwa utaratunganywa

Abashakashatsi b’umuryango nyafurika wita ku bucuruzi bw’umuceri Africa Rice bavuga ko buri mwaka umugabane w’Afurika muri rusange, buri mwaka uhomba akayabo ka miliyari 7 z’amadolari y’amerika ni ukuvuga asaga miliyari ibihumbi 6000 by’amafaranga y’u Rwanda agendera mu gutumiza umuceri ungana na  toni miliyoni 24 utumizwa hanze y’Afurika.

Umuceri w'umweru mbere yo gutekwa ni wo ugira intungamubiri nyinshi

Harold Roy-Macauley umuyobozi w’umuryango Africa Rice avuga ko igiteye impungenge kurushaho ari uko mu gihe nta cyakorwa, umugabane w’Afurika uzakomeza guhomba byikubye inshuro nyinshi biturutse ku bwiyongere bw’abaturage bukabije n’imicungire mibi y’umutungo ku mugabane w’Afurika.

Umuceri iyo ugeze ku isahani

Kuri ubu igihugu rukumbi kihaza ku kiribwa cy’umuceri ni Misiri kigakurikirwa n’ikirwa cya Madagascar kihaza ikiribwa cy’umuceri ku kigero cya 75 % ndetse na Cote d’ivoire ibigwa mu ntege iri ku kigero cya 50% mu kwihaza ku kiribwa cy’umuceri.

Source: Jeune Afrique.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND