RFL
Kigali

Bumwe mu buryo ababyeyi bangiza ubuzima bw’abana babo bwose batabizi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/10/2016 20:31
1


Ababyeyi bose bagira ikintu bahuriraho. Muri mubyeyi wese yifuza kubyara umwana agakurana uburere n’imico myiza ku buryo n’iyo ari wa mubyeyi udashobotse, aba yifuza ko umwana we yazagira itandukaniro. Muri uru rugendo rutoroshye, hari ababyeyi bangiza abana babo batabizi.



Abana ubusanzwe muri kamere yabo ni abaziranenge ndetse ni abanyakuri, mu bubasha butangaje Imana yahaye ikiremwamuntu, buri muntu avukana ubushobozi bwo gutandukanya ikiza n’ikibi, gusa umwana ashobora kugenda ahinduka bitewe n’uburere yabonye, kandi akenshi amarangamutima umuntu agira ari mukuru akenshi aturuka mu buryo yarezwe akiri umwana. Umwana atagize ibyishimo akiri muto, ibyo byishimo ntapfa kubibona ari uko akuze, niyo mpamvu uburere bw’umwana ari ingenzi cyane.

Hari uburyo bwinshi umwana ashobora gukura ndetse akagira ibintu bimwe na bimwe biba muri kamere ye aterwa n’ubuzima yabayemo mu muryango. Ntawe uhitamo aho avukira, ariko umubyeyi ashobora guhitamo uburyo arera abana be, niba uri umubyeyi, reba bimwe mu bintu ushobora kuba ukora byica abana bawe mu mutwe ndetse bakaba bashobora kuzakurana ibibazo bitandukanye bakuye kuri wowe cyangwa kuri mwebwe (umugore n’umugabo)

1. Guhora winuba no kugereranya

Muri kamere y’umwana, aba ashaka gushimisha ababyeyi, aba yumva yatsinda mu ishuri no gukora ibindi byiza. Gusa hari igihe umwana atabasha kubigeraho nk’uko bikwiye, abana bakomeretswa cyane n’iyo umubyeyi ahora abagereranya n’abandi bana babarusha ikintu runaka, umwana ababazwa cyane n’iyo umubyeyi we atajya amushima ahubwo yagira ikosa akora akaba ari bwo amukankamira gusa amwinubira. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana akaba yakwanga gukora ibintu bifite akamaro mu buzima bwe n’igihe yabaye mukuru kuko umubyeyi aba yaramushyize mu mutwe kuva na kera ko nta kintu kizima ajya akora.

2. Ibihano bikakaye

Guha umwana ibihano bikomeye cyane, nko kumukubita bikabije bizamo no gukomeretsa, kumuzirika, kumukingirana umwanya munini n’ibindi bihano bikakaye bigira ingaruka ku mwana cyane, uko umuhondagura ageraho akumva nta kintu agitinya, itegure ko nakura utakibasha kumukubita ibyawe nawe bizaba birangiye, nta kongera kukumvira cyangwa kukubaha. Si byiza guha umwana ibihano bikomeye cyane.

3. Kutabonera abana umwanya

Niba uri umubyeyi, ushobora gukeka ko umwana wamuhahira ibyo kurya, kumwishyurira ishuri n’ibindi byose akeneye ariko ibyo ntibibba bihagije. Abana ni abanyamatsiko, bahura na byinshi baba bakeneye gusobanukirwa mu buzima, biba byiza iyo ubona akanya ko kuganiriza abana bawe, bakakubwira uko biyumva n;ibibazo bahura nabyo, na bya bindi yumva bidafatika ku bana biba ari ibintu bikomeye, iyo abimenyereye atyo, n’iyo akuze akomeza kukwizera nk’umujyanama we, bityo no kuba yakora amahitamo mabi mu buzima bwe bikaba bidashoboka kuko umubyeyi amuhora hafi. Ntuzatekereze ko umwana mutaganiriye ari muto nakura aribwo azajya akwisanzuraho mukaganira.

4. Amakimbirane mu bashakanye

Akenshi iyo abashakanye bashwanye, usanga badatekereza ko ibyo bavugana n’uburyo batongana cyangwa barwana hari icyo bitwara abana. Buri jambo uvuga, buri gikorwa ukora, buri marangamutima ugaragaza abana baba babireba kandi bibashengura umutima. Ibi biri muri bimwe bigira ingaruka zikomeye Atari no ku bana bato gusa kuko n’abakuru bibageraho, abana bababazwa cyane n’iyo ababyeyi bahora mu ntonganya cyangwa umwe ahohotera undi. Umubyeyi uri mu makosa abana baba bamureba kandi uko akomeza gusubiramo ayo makosa bituma abana bashobora gukura baramuzinutswe cyane.

5. Gutandukana

Abashakanye iyo batandukanye barigeze kubana, ni kimwe mu bikomere bikora cyane mu buzima bw’abana babo, ingaruka zikunda kugaragara ku bana bakuriye mu miryango yabanye nabo cyangwa yatandukanye, usanga ibyo gukunda no gushing urugo batabyizera, baba bafite ubwoba ko ibyabaye mu babyeyi babo nabo byazababaho, bityo bagahitamo kubireka burundu, cyangwa bakubaka ntibagire ikizere ko bizahora ari amahoro. Abana bakuze muri ubu buzima kandi bakunze kurwara indwara y’agahinda gakabije no kutiyizera (depression and anxiety)

Source: Kindredbord






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka jean Damascene1 month ago
    ABANA barererwa Kwa nyirakuru; Nava ku ishuri ariho bataha weekend bagahura n'ababyeyi,HARI INGARUKA BYATERA?





Inyarwanda BACKGROUND