RFL
Kigali

Brian Acton wagurishije WhatsApp kuri sosiyete ya Facebook arabyicuza

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:27/09/2018 11:53
0


Brian Acton washinzwe urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp yatangaje ko yicuza kuba yaragurishije uru rubuga kuko yicira urubanza nk’uwagurishije ubuzima bwite bw’abakoresha urubuga yishingiye.



Hashize imyaka 4, isosiyete ya Facebook ari nayo igenzura imikorere y’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, iguze urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp ku kayabo ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika. Marck Zuckeberg umuherwe uyobora Facebook yasezeranije Brian Acton washinze WhatsApp kuzarinda amakuru y’ubuzima bwite bw’abakoresha WhatsApp.

Kuri Brian Acton washinze WhatsApp ngo ari aricuza kuba yaragurishije umutimanama we, kuri rusiferi. Aganira n’ikinyamakuru Forbes yagize ati “Nagurishije ubuzima bwite bw’abakiliya banjye, byarangiye ngurishije isosiyete yanjye, nagize amahitamo no kwivuguruza, ngomba guhora mbabazwa nabyo igihe cyose”.

Brian Acton atangaje ibi nyuma y’ibirego bitandukanye bishinja urukuta rwa Facebook gutanga amakuru y’ubuzima bwite bw’abakiliya bayo batandukanye no mu bihe bitandukanye. Kuri Brian Acton, abinyujije ku rukuta rwa Twitter yemeje ko iki ari cyo gihe cyo gusiba urukuta rwa Facebook, anasaba abamukurikiye kumufasha, ibyatumye mu kwezi kwa 3 k’uyu mwaka wa 2018, asiba konti ye ku rukuta rwa Facebook.

David Marcus uyobora urubuga nkoranyambaga rwa Messenger, asubiza mu mwanya wa Mark Zuckerberg uyobora isosiyete ya Facebook, yagereranije iyi mvugo ya Brian Action nko kutiyubaha ndetse n’ibirego bidafatika cyane ko kugura WhatsApp ngo byatumye aba umuherwe ufite za miliyari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND