Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2016, ahagana saa yine (10h00) za mu gitondo nibwo inkuru yabaye kimomo ko inyubako za Hotel Bambino z'iri i Kabuga zafashwe n’inkongi y’umuriro ndetse bimwe mu bikoresho n’ibisenge bya zimwe mu nyubako bikaba byahiye bigakongoka.
Umuturage utuye i Kabuga mu gace iyi Hotel Bambino iherereyemo wahaye amakuru Inyarwanda.com ngo ubwo abantu barwanaga no kuzimya iyi nyubako, bavugaga ko iyi nkongi y'umuriro yatatse iyi nyubako, yatewe n’umuriro w’amashanyarazi wa REG, bityo ibintu binyuranye bikaba byangirikiye muri iyi mpanuka.
Inyubako zimwe na zimwe za Bambino zagizweho ingaruka n'ikibatsi cy'umuriro
Polisi y’igihugu yahise ihagoboka itangira kuzimya iyi nkongi y'umuriro yari yahereye ku gikoni ndetse n’izindi nyubako z’iyi hotel. Ntibyatworoheye kuvugisha urwego rwa Polisi kuko bari bagihugiye mu kuzimya iyi nkongi ndetse n’ubuyobozi bwa Hotel bukaba bwari buri gufatanya na polisi kuzimya iyo nkongi.
Hangiritse ibitari bicye
Ibisenge by'izi nyubako byangiritse bikomeye
Turakomeza kubakurikiranira icyateye iyi mpanuka ndetse n’ingano y’ibyangirikiyemo kimwe n’impamvu y’iyi nkongi.
TANGA IGITECYEREZO