RFL
Kigali

Inkongi y’umuriro yisabiye Hotel Bambino ibisenge n'ibindi byinshi birakongoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/09/2016 12:43
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2016, ahagana saa yine (10h00) za mu gitondo nibwo inkuru yabaye kimomo ko inyubako za Hotel Bambino z'iri i Kabuga zafashwe n’inkongi y’umuriro ndetse bimwe mu bikoresho n’ibisenge bya zimwe mu nyubako bikaba byahiye bigakongoka.



Umuturage utuye i Kabuga mu gace iyi Hotel Bambino iherereyemo wahaye amakuru Inyarwanda.com ngo ubwo abantu barwanaga no kuzimya iyi nyubako, bavugaga ko iyi nkongi y'umuriro yatatse iyi nyubako, yatewe n’umuriro w’amashanyarazi wa REG, bityo ibintu binyuranye bikaba byangirikiye muri iyi mpanuka.

BambinoBambino

Inyubako zimwe na zimwe za Bambino zagizweho ingaruka n'ikibatsi cy'umuriro

Polisi y’igihugu yahise ihagoboka itangira kuzimya iyi nkongi y'umuriro yari yahereye ku gikoni ndetse n’izindi nyubako z’iyi hotel. Ntibyatworoheye kuvugisha urwego rwa Polisi kuko bari bagihugiye mu kuzimya iyi nkongi ndetse n’ubuyobozi bwa Hotel bukaba bwari buri gufatanya na polisi kuzimya iyo nkongi.

BambinoHangiritse ibitari bicyeBambino

Ibisenge by'izi nyubako byangiritse bikomeye

Turakomeza kubakurikiranira icyateye iyi mpanuka ndetse n’ingano y’ibyangirikiyemo kimwe n’impamvu y’iyi nkongi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Delphine7 years ago
    Ooh so sad!! Twihanganishije ba nyiri Bambino Super City kubw'iyi nkongi y'umuriro ! Imana ishimwe kdi ko nta muntu wahiriyemo, ibintu byo bitangwa n'Imana izabaha ibindi kuko muri abantu beza! Mukomere





Inyarwanda BACKGROUND