RFL
Kigali

Blac Chyna yimwe indezo y'umwana ahita amena ibanga ry'uko Tyga ari umutinganyi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/03/2017 13:08
0


Blac Chyna afitanye na Tyga umwana w’umuhungu w’imyaka 4, kubera kudahabwa indezo y’uyu mwana Blac Chyna yarakaye ndetse ahita avuga akari imurori atangaza ko afite amakuru y’uko Tyga yaba aca inyuma umukunzi we Kylie Jenner n’undi musore.



Ubu burakari bwakuruwe n’uko Tyga asigaye ari inshuti na Rob Kardashian uherutse kubyarana na Blac Chyna ndetse ngo bakaba baramubeshyeye ko yahamagaye Tyga ashaka ko bongera gukundana, mu gihe we avuga ko yamuhamagaraga ngo amwibutse inshingano afite ku mwana we.

Blac Chyna afite abana babiri, umukuru ni uwa Tyga, umuto ni uwa Rob Kardashian

Blac Chyna yakoresheje Snapchat asobanura mu buryo butukana ko nta kintu akeneye kuri Tyga uretse kumwibutsa inshingano afite ku mwana we ndetse ahita anaboneraho kuvuga ko azi iby’uko Tyga aca inyuma Kylie Jenner, uyu ni mushiki wa Rob Kardashian. Yavuze ko abizi neza ko Tyga afite undi musore yise indaya bakundana rwihishwa.

Ibyo mu muryango w'aba Kardashians ni agahomamunwa

Muri ibi byose ariko bivugwa ko Rob Kardashian ari we gateranyamiryango, dore ko ngo agenda akaganira na Tyga ibyerekeye Blac Chyna yarangiza agahindukira ibyo baganiriye byose agasubira kubitekerereza Blac Chyna. Aba bagabo bombi babyaranye na Blac Chyna ndetse bafite uburyo bahura bya bugufi kubera ko Tyga akundana na Kylie Jenner, mushiki wa Rob Kardashian.

Source: BET.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND