RFL
Kigali

Bitumarira iki kumvira Imana mu buzima bwacu?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/03/2015 12:11
2


Ni izihe nyungu tubona mu kumvira Imana? cyangwa se bitumarira iki kumvira Imana mu gihe itubwiye gukora ikintu runaka? Mbere yuko tubivuga reka tubanze twibaze niba bibaho ko umuntu ashobora gusuzugura Imana cyangwa akinangira mu gihe imubwiye cyangwa imusabye gukora ikintu runaka.



 Yego ibi birashoboka cyane umuntu mu iremwa rye yahawe ubwigenge n’uburenganzira bwo guhitamo ikimunejeje mu mibereho ye, birashoboka ko umuntu yasuzugura ijwi ry’Imana. Ibi turabifashwamo n’ingero zitandukanye tubona muri Bibiliya Yera, aho tubona inkuru y’umuhanuzi witwa Yona. Uyu Yona Imana imutuma kujya kuburira ab’i Nineve kuko ibyaha byabo byari byirundanije bikagera imbere y’Imana nkuko tubisoma mu gitabo cy’umuhanuzi {Yona 1.1-16}.

Yona yabanje kugorana no kwanga kujyayo kugeza ubwo agambiriye guhungira ijwi ry’Imana I Tarushishi. {Yona 1.3}

Ariko kuko Imana yashakaga ko ab’I Nineve bihana bakareka ibyaha byabo, Uwiteka Imana ntiyemeye ko Yona asohoza umugambi we wo kuyihunga ahubwo yamubujije amahoro kugeza ubwo umuhengeri wagize ingaruka no kubo barikumwe mu nkuge mu nyanja bazize kutumvira Imana kwa Yona bituma ajugunywa mu nyanjya kugira ngo amahoro aboneke mu nkuge maze amirwa n’urufi kubera umugambi mwiza Imana yashakaga ku bantu b’I Nineve nubwo bari abanyabyaha byatumye Uwiteka ategeka urufi kuruka Yona imusozi maze yemera noneho kujya I Nineve nkuko yari yabitegetswe n’Uwiteka {Yona 2.11}.

Ibi bitwereka ko harubwo ikiremwa muntu cyanga kumvira ijwi ry’Imana nayo igateza ibyago bimwe na bimwe kuri wa muntu itagambiriye kumuhemukira ahubwo igira ngo akunde yumve icyo imushakaho nubwo bwose harubwo usanga icyo iguhamagarira gisharira ariko urukundo rwayo ni rwinshi ku muntu naho yamubabaza ntiba igambiriye kumuhemukira ahubwo imbere yaho haba hari ibyiza birutaho kuri we aba atareba.

Hari byinshi byiza n’umusaruro utagira akagero ubonerwa mu kumvira Imana ukemera gukora ibyo ishaka.

Muri Bibiliya ijambo ry’Imana tubona uburyo Aburahamu yemeye kumvira ubwo Uwiteka yamusabaga gutamba umwana we w’ikinege Isaka akemera kubikora atazuyaje {Itangiriro 22.1-12}. Ibi byamuviriyemo ko Imana imaze kubona ko Aburahamu amaramaje n’umutima we wose gukora icyo imusabye yohereza Malayika amubuza gutamba Isaka ahubwo amwereka intama yafashwe mu gihuru Aburahamu ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we Isaka {Itangiriro 22.13}, we n’umuhungu we bataha bishimiwe n’Uhoraho bituma Aburahamu agirwa Sekuruza w’amahanga.

Uku kumvira Imana nikwo kwatumye Mose yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo ahubwo akemera gutumwa n’Imana kujya gukura ubwoko bw’Abisiraheli mu buretwa bakoreshwaga na Farawo umwami wa Egiputa {Kuva 3.7-22}, Bibiliya itubwira ko Mose ari umwe mu bakozi b’Uwiteka bakoranye nawe neza igihe kirekire.

Mu byukuri rero hari ubwo kumvira Imana bitugora nk’abantu kuko twe tubona ibiri hafi y’amaso yacu gusa, ariko kuko Imana ubwayo ireba kure twe tutabasha kubona ikamenya n’ibizaba mbere y’uko biba, iyo wemeye kumvira icyo igusaba gukora ntushobora kwicuza nyuma.

Hari ubwo tuba mu byaha yatureba ikatugirira impuhwe kubera ubutamenya turimo yakubwira kuva mu byaha ukanangira ubwo nibwo ingaruka zabyo zikugeraho kandi bikayibabaza kuko wanze kumvira ijwi ryayo riguhungisha ibyago uterwa no gukorera Satani. Ariko kuyumvira ukava mubyo ikubuza nubwo mu ruhande rumwe byaba bishobora kuba bigufitiye inyungu kuri wowe, ariko iyo uyumviye mubyo igusaba gukora, hano inyungu nyinshi ubona harimo nuko ikwereka inzira nziza izira ingaruka nyuma, maze ukabona amahoro. Ni byiza kumvira Imana kuko niyo itumenyera ejo hacu heza h’ubuzima bwacu hatuganisha ku migisha iba yaraduteguriye kuva kera tutarabaho. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries / rejoicemini7@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Imana ibahe umugisha nkunda inyigisho muduha
  • hum9 years ago
    Amen Uwiteka umpe kukumvira nanjye...





Inyarwanda BACKGROUND