RFL
Kigali

Bitarenze mu mwaka wa 2030, Virus itera Sida n’impfu z’abana bapfa bavuka bizaba byararanduwe burundu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/02/2018 13:29
1


Ibijyanye n'uko Virus itera Sida n’impfu z’abana bapfa bavuka bigiye kurandurwa burundu mu karere, byatangajwe n’umuyobozi w’inama y’abaministiri b’ubuzima mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba( EAC).



Ibi byavuzwe kuri uyu wa kane mu gihe hari harimo gutangizwa ibiganiro mu bushakashatsi mu by’ubuzima hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda yo kugeza ubuvuzi kuri bose mu bihugu bigize uyu muryango.

Umunyamabanga wa leta muri ministere y'ubuzima mu gihugu cya uganda akaba n'umuyobozi w'inama y'aba minisitiri b'ubuzima muri EAC Sarah OPENDI yabitangaje avuga ko mu gihe abantu badafite ubuzima bwiza bibangamira iterambere ry’ibihugu bityo n’ubukungu bugasubira inyuma ari nayo mpamvu hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kurandura Virus itera Sida ndetse n’impfu z’abana bapfa bavuka.

Izo serivisi z’ubuzima niziramuka zinogejwe ku buryo bugaragara ngo ibintu bizarushaho kugenda neza mu bihugu bigize uyu muryango. Ibi kandi byashimangiwe n’umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC Christophe BAZIVAMO aho yavuze ko ku bufatanye n’ibihugu bihuriye muri uyu muryango mu mwaka wa 2030 bazaba bageze ku ntego bihaye ari nabyo bizagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’uyu muryango biturutse ku kuba abawugize bose bafite ubuzima buzira umuze

Src: The Citizen






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ark biratangaj ubury umunt yakor igikoresh cy kumara abantu ark icy kubakiza kikarambirana kuboneka. example: hakozwe atomic bomb ariko urukingo ngo rwarabuze . how comes





Inyarwanda BACKGROUND