Mu gihugu cy’ ubufaransa mu mujyi wa Toulouse,umugore yagaragaye ku biro bya polisi afite amashashi y’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kokayine ,ku ntego yo kumvisha polisi uburyohe bwabyo .
Uyu mugore w’imyaka 45,asanzwe afitiwe ikirego na polisi yo mu mujyi wa Toulouse ,kuko akoresha ibiyobyabwenge byinshi.Bitunguranye yinjiye ku biro bya polisi yo muri uyu mujyi afite udupaki 3 kamwe k’ikiyobyabwenge cyitwa crack na 2 twa kokayine.Akigera kuri ibi biro uyu mugore yabwiye polisi ko yahisemo kuza kubumvisha uburyohe bw’ ibi biyobyabwenge ,kuko ashaka kwereka abantu ko ibiyobyabwenge by’ubwoko bwiza bitabakoresha ibibi,bityo ngo na ikwiye guhagarika guta muri yombi ababisomaho. Ibiro ntaramakuru by’ abafaransa AFP, bivuga ko polisi ya Toulouse yahise ita muri yombi uyu mugore kuko yagaragazaga ibimenyetso by’uko yanyweye ibiyobyabwenge byinshi byamurenze ,ibyiyongera ku kuba asanzwe afitweho iki kirego .
ikiyobyabwenge cya kokayine
Mu busanzwe abahanga mu by’ ubuzima bwa muntu bavuga ko ikiyobyabwenge cya kokayine aricyo ntandaro nyamukuru y’ indwara y’umutima , mu gihe ugikoresha arengeje urugero gishobora no kumucyenyura,gusa izi ngaruka ntiziza mu gihe cya vuba .Hari n’ abahanga bamwe bamaze kwemeza ko kokayine ariyo iri mu kinyobwa cya coca cola kinyobwa n’ abatari bacye haba hano mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange.
Source:AFP
Yvonne Murekatete
TANGA IGITECYEREZO