Bishop Sibomana Jean umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR yasuye umukristo we witwa Ndungutse Samuel uri mu bitaro nyuma yo kurokoka impanuka yabaye ejo kuwa 26 Kanama kubw’amahirwe ntihagire n’umwe ihitana.
Iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Muhororo, mu murenge wa Byimana mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki 26 Kanama 2016, aho imodoka yari itwaye ibyuma yakoze impanuka nyuma yo kurenga umuhanda igatomera igiti.
Iyo mpanuka yabaye ubwo korali Jehovayire ya ADEPR Nyakabanda umudugudu wa Kamuhoza yajyaga mu ivugabutumwa mu karere ka Nyamasheke. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro, abaririmbyi bakomeza urugendo.
Amakuru atangazwa nuko nta n’umwe wigeze ahitanwa n’iyo mpanuka usibye umushoferi n’umuririmbyi umwe bakomeretse bagahita bajyanwa mu bitaro bya Kabgayi. Mu gitondo cy’uyu munsi, umuvugizi mukuru wa ADEPR akaba yagiye gusura no guhumuriza abakomerekeye muri iyo mpanuka.
Bishop Sibomana ubwo yageraga mu bitaro abakomeretse barwariyemo, yashimiye Imana ko yakinze ukuboko ntihagire uva mu mubiri. Yagize ati: "Dushoboye kumusura mu bitaro kuri iki gicamunsi, dusanze ababara mu rubavu rumwe ahagana ku itako, mu gituza ndetse no mu mutwe ariko aravuga hari ibyiringiro byo gukira. Tuhahuriye n'umudamu we aje kumureba. Dushime Imana yakinze ukuboko ntihagire uva mu mubiri kandi dukomeze tumusengere.
Imodoka yari itwaye ibyuma yarangiritse bikomeye
TANGA IGITECYEREZO