RFL
Kigali

Bishop Rwandamura wategetse abayoboke kugurira abashumba babo amamodoka akomeje kuvugisha benshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/11/2014 15:28
21


Kimwe mu bibazo bitavugwaho rumwe n’abanyamatorero n’amadini mu Rwanda, ni ukuba abashumba b’amatorero bategeka abayoboke kubagurira amamodoka meza kuko nabo ngo baba bigoye bakikorera imitwaro yabo, utabikoze bikavugwa ko atubashye Imana kandi atahaye agaciro abamufasha kwegerana n’Imana.



Urugero rw’umushumba ukomeje kutavugwaho rumwe, ni Bishop Rwandamura Charles uyobora itorero UCC (United Christian Church) uherutse kuvuga ko abayoboke bakwiye gutanga amafaranga agaragara bakagurira abashumba babo amamodoka kuko nabo ngo baba bikoreye ibibazo byabo byinshi, kandi ngo nta mushumba wikorera ibibazo by’abayoboke be ukwiye kugenda n’amaguru cyangwa ngo atege twegerane.

Bishop Charles Rwandamura n'umugore we

Bishop Charles Rwandamura n'umugore we Pasiteri Margaret Rwandamura

Uyu mushumba watangaje abantu cyane kuva mu kwezi gushize k’Ukwakira, yashimangiye ko abashumba b’amatorero ari abantu bakwiye icyubahiro no gushimirwa imirimo ikomeye bakora, kandi ibigomba kububahisha bikaba nta handi bizava uretse mu maturo y’abayoboke b’amatorero abo bashumba baba babwirizamo ubutumwa bwiza.

Uyu mushumba ntiyumva ukuntu Pasiteri yagenda n'amaguru cyangwa agatega 'Twegerane'

Uyu mushumba ntiyumva ukuntu Pasiteri yagenda n'amaguru cyangwa agatega 'Twegerane'

Aha kandi uyu mushumba Bishop Charles Rwandamura yanerekanye ko abayoboke badakwiye kujya binuba cyangwa ngo bumve ko bakwiye kwihunza izo nshingano, kuko n’abashumba nabo bikorera imitwaro yabo iremereye. Aha yagize ati: “Twikoreye imiruho yanyu, twikoreye indwara zanyu, twikoreye ibibazo byanyu n’abadayimoni banyu turara turwana nabo… Abapasiteri bari imbere yawe bikoreye ibibazo byawe, bikoreye ubugumba bwawe, bikoreye SIDA yawe, bikoreye ubukene bwawe.”

We n'umugore we bombi ni abavugabutumwa

We n'umugore we bombi ni abavugabutumwa

Nyuma y’aya magambo yatangajwe n’uyu mushumba, abandi bashumba b’amatorero atandukanye bamaze iminsi bagaruka cyane kuri iki kibazo aho hari n’abavuze ko bidakwiye kubona umushumba ajya kubwiriza ubutumwa mu mahanga akagenda n’imodoka, ko abayoboke bakwiye kumutegera indege ndetse byanashoboka bakaba bashaka uko bayimugurira nk’uko abandi bavugabutumwa bo mu mahanga bajya babikora.

Abayoboke batandukanye kandi nabo bakomeje kugaruka kuri ibi bintu, bamwe bakaba basanga ibi ari ugushaka gufata akazi k’ivugabutumwa nk’ubucuruzi, mu gihe abandi bo bumva ko bikwiye kuko nta handi abashumba b’amatorero bashobora gukura ibibatunga hatari mu maturo n’ibyacumi batanga.

Ese wowe ubyumva ute? Wumva abashumba b’amatorero bakwiye kugurirwa amamodoka n’abayoboke babo?

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irambona severin9 years ago
    Bigiye kutugora kwemera, kumengo ntahantu Yezu yareruwe?ivyo bije bivahe? emwe nibagure abtahuye umugambi, jewe sindawutahuye
  • uwera9 years ago
    Paul intumwa yagize ati si impano nshaka ahubwo niuko imbuto zongerwa kurimwe umurongo nguwo
  • good9 years ago
    jye ndemeranya n umukozi w imana,abazi ko bikwiriye tuzazibagurira,iyo barara bapfukamiye igihugu wowe uraye usinziriye utazi ko aramasengesho yabo akubeshejeho nta ntambara dufite amahoro,impamvu nuko harabatakambira imana ijoro n amanywa kuki wumva ko ari igitangaza kugurira umukozi w imana imodoka?ayo mafranga ushobora kwanga gufasha uwo ukayashora mundaya no mubidafite akamaro,mujye mwumva ntimugashake gukabya inkuru,mutazahava mwizanira umuvumo mutukisha abakozi b imana
  • ange9 years ago
    hahahahh ariko satani azashya koko???ko bakorera Imana se bakorera twebwe ngo tubishyure amamodoka??Yezu yakijije nde akamusaba ingurane??Yezu ko yadupfiriye ku musaraba se twamuhaye iki??Rugandamura na nubu koko??nge nasengeye iwe cyera mbona ni hatari mvayo niruka
  • nana9 years ago
    Good jye sinemeranya nawe.Imodoka twazibagurira rwose ariko ntibikwiye ko umushumba avuga amagambo nkariya imbere yaba krist.yikoreye ibibazo se niwe ubusubiza?ese yakoze umurimo we neza akaka ibihembo uwamutumye.Imana Niyo izi aho igomba gucisha iyo modoka ikaboneka.ese abakristu azisaba bo ubwo barazifite?barazanze se nibura?ngo ahumwuka utari abantu bigira ibyigenge uyu mushumba ntamwuka umurimo rwose.
  • Uwihanganye emmy9 years ago
    ah ntibyoroshye kd birababaje haraho murumva urwanda rwafashije amerca?
  • Neza9 years ago
    Umukristo mubushobozi bwe yafasha itorero uko ashoboye rwose nibyo abashumba baradufasha ariko hakenewe nanone kureba ikihutirwa kandi sinitegeko bikunze byaba ari akarusho
  • olivier9 years ago
    Ahubwo se icyo badakwiye ni iki? Ntanakimwe badakwiye yaba indege, imodoka, inzu,... Ni inshingano zacu abakristu
  • 9 years ago
    Ibyavuga nukuri
  • faustin9 years ago
    bakorera abayoboke cyangwa bakorera imana?ahaa amahirwe masa mubucuruzi bwabo ibindi hari uzabibabaza.
  • olivier 9 years ago
    bagabanye ubusambo
  • kapasura didihno9 years ago
    Turimugih canyuma
  • LionStory9 years ago
    Uretse kwiyita intumwa z Imana, izi dayimoni zabapasteri zigeze aho zigereranya Na Yesu! Lol, Ngo bikoreye imitwaru yacu? Yesu niwe wayikoreye arayibambirwa kandi ntiyabisabiye ibihembo namamodoka, mwebwe nababemera kuri amashitani nabakozi ba sekibi.
  • 9 years ago
    urwo nurubwa sinemeye
  • samu9 years ago
    ahubwose ko bakunze gukorana nabafite ibibazo bazayakurahe?
  • kigeli9 years ago
    pwahhhhh ibi byo ndumva ari danger tuu. Sasa reka bakirisitu mbagire inama mu bana ba bantu, abikoreye ibibazo byacu ni abayobozi bi gihugu bose kuva kuri HE KAGAME naho c uwo mu nigga hari order atanga ngo umutekano ukazwe aho biri ngombwaa, hari deal apanga c ngo abaturage babone ifumbire bishyirire mu bihingwa nawe akeneye kuryaa, cg c ngo inzira ya gariya moshi itugereho vubaa, sinumva ibibazo byacu yikoreye na menye kwigira dii. twe tuzigendamo coaster nako yavuze twegerane mubona hari icyo tubaye??? iyo traffic jam ntawazayikiraa, ko niriho nti tworoheye. Ahubwo ayo twari bumuguriremo izo modoka na private jets nituyashyire mu kigega AGACIRO cg mujyende muya guremo za superdip na amandazi apuuu
  • kanagato9 years ago
    ntibikabeho,ntamushumba ukwiye kugurirwa imodoka,kuko umurimo bakora bagomba kuwukora batagononwa kuko babikora nkabazabibazwa,ntibabikora bagamiye inyungu nkuko numva uwo abivuga,agomba kugira igihe cyo gukorera Imana nigihe cyo gushaka ibitunga umuryangowe nibyo ukeneye byose,aticaye atu rame ngo abakristo bazabikora
  • gigi9 years ago
    mbega Rwandamura , Imana si umuntu ngo yibagirwe imirimo dukora , ndumva bitakiri UCC agubwo ni business church kbsa , Imana ni itabare , gusa barakundahiriye kbsa imyuka mibi .com
  • Maliya Hadassa9 years ago
    Rwandamura sibwo abaye Yesu ? (Yesaya 53)
  • 9 years ago
    byose byabaye business nukubeshya amadini yubu nukurimanganya gusayesu yavuzeko muminsi yimperuka hazaza amadini amwitirirwa nyamara biragenda byigaragaza





Inyarwanda BACKGROUND