Kimwe mu bibazo bitavugwaho rumwe n’abanyamatorero n’amadini mu Rwanda, ni ukuba abashumba b’amatorero bategeka abayoboke kubagurira amamodoka meza kuko nabo ngo baba bigoye bakikorera imitwaro yabo, utabikoze bikavugwa ko atubashye Imana kandi atahaye agaciro abamufasha kwegerana n’Imana.
Urugero rw’umushumba ukomeje kutavugwaho rumwe, ni Bishop Rwandamura Charles uyobora itorero UCC (United Christian Church) uherutse kuvuga ko abayoboke bakwiye gutanga amafaranga agaragara bakagurira abashumba babo amamodoka kuko nabo ngo baba bikoreye ibibazo byabo byinshi, kandi ngo nta mushumba wikorera ibibazo by’abayoboke be ukwiye kugenda n’amaguru cyangwa ngo atege twegerane.
Bishop Charles Rwandamura n'umugore we Pasiteri Margaret Rwandamura
Uyu mushumba watangaje abantu cyane kuva mu kwezi gushize k’Ukwakira, yashimangiye ko abashumba b’amatorero ari abantu bakwiye icyubahiro no gushimirwa imirimo ikomeye bakora, kandi ibigomba kububahisha bikaba nta handi bizava uretse mu maturo y’abayoboke b’amatorero abo bashumba baba babwirizamo ubutumwa bwiza.
Uyu mushumba ntiyumva ukuntu Pasiteri yagenda n'amaguru cyangwa agatega 'Twegerane'
Aha kandi uyu mushumba Bishop Charles Rwandamura yanerekanye ko abayoboke badakwiye kujya binuba cyangwa ngo bumve ko bakwiye kwihunza izo nshingano, kuko n’abashumba nabo bikorera imitwaro yabo iremereye. Aha yagize ati: “Twikoreye imiruho yanyu, twikoreye indwara zanyu, twikoreye ibibazo byanyu n’abadayimoni banyu turara turwana nabo… Abapasiteri bari imbere yawe bikoreye ibibazo byawe, bikoreye ubugumba bwawe, bikoreye SIDA yawe, bikoreye ubukene bwawe.”
We n'umugore we bombi ni abavugabutumwa
Nyuma y’aya magambo yatangajwe n’uyu mushumba, abandi bashumba b’amatorero atandukanye bamaze iminsi bagaruka cyane kuri iki kibazo aho hari n’abavuze ko bidakwiye kubona umushumba ajya kubwiriza ubutumwa mu mahanga akagenda n’imodoka, ko abayoboke bakwiye kumutegera indege ndetse byanashoboka bakaba bashaka uko bayimugurira nk’uko abandi bavugabutumwa bo mu mahanga bajya babikora.
Abayoboke batandukanye kandi nabo bakomeje kugaruka kuri ibi bintu, bamwe bakaba basanga ibi ari ugushaka gufata akazi k’ivugabutumwa nk’ubucuruzi, mu gihe abandi bo bumva ko bikwiye kuko nta handi abashumba b’amatorero bashobora gukura ibibatunga hatari mu maturo n’ibyacumi batanga.
Ese wowe ubyumva ute? Wumva abashumba b’amatorero bakwiye kugurirwa amamodoka n’abayoboke babo?
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO