RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Yizihirije isabukuru y’amavuko y’imyaka 112 muri kizimyamoto

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/03/2017 7:03
1


Umukecuru w’umufaransakazi w’imyaka 112 y’amavuko witwa Mathilde Lartigue yahisemo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mu buryo budasanzwe atemberezwa mu mudoka zizwi nka kizamyamoto ubwo yizihizaga iyi sabukuru ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.



Uyu mukecuru ufatwa nk’umugore wa karindwi ukuze cyane mu Bufaransa asanzwe yibera mu nzu z’abasheshekanguhe i Montpellier. Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo uyu mukecuru abamo, ngo nta yindi mpano yifuzaga ku isabukuru ye iruta gutemberezwa muri iyi modoka izimya umuriro akumva umunyenga wayo.

Mathlide Lartigue fête ses 112 ans ce vendredi

Uyu mukecuru nta kindi yifuza uretse gutembera muri kizimyamoto

Zari zo nzozi ze kuva akiri muto cyane. Umwaka ushize yahisemo gutemberera i Lourdes ahoy amaze icyumweru mu mpeshyi. Uyu mwaka wo yifuje abazimya umuriro. Lopez-Delmas umuyobozi w’iki kigo

Mathilde Lartigue yahoze akora nk’umunyamabanga (secrétaire) muri kaminuza y’indimi y’i Monpellier. Mu buzima bwe ntiyigeze ashinga urugo ngo agire umugabo. Azi abaperezida 17 bayoboye u Bufaransa, yanyweye itabi kugeza ku myaka 97. Uyu mukecuru kandi ni umwe mu bagore ba mbere babonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Bufaransa mu 1930. Yemera ko ananiwe ariko akanahamya ko ku bwe yishimiye gukomeza kubaho kuruta gupfa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ISRAEL NIYOMUGABO7 years ago
    uyumukecuru aratangaje kbs





Inyarwanda BACKGROUND