RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Yemeye gushyingurwa ari muzima ngo atange isomo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/03/2017 21:27
5


John Edwards umugabo wo mu gihugu cya Irlande y’amajyaruguru yafashe umwanzuro wo gushyirwa mu isanduku ari muzima agashyingurwa mu busitani bw’urusengero kugira ngo ahe isomo ababaswe n’inzoga n’ibiyobyabwenge.



Uyu mugabo w’imyaka 61 ngo amaze imyaka ikabakaba 30 asezeye ku nzoga n’ibiyobyabwenge byari byaramubase, akaba yarifuje gushyingurwa muri ubu buryo kugira ngo ahe isomo rikubiyemo ubuhamya abinyujije kuri Twitter.

John Edwards ashyinguwe mu busitani bw’urusengero, imva ye ikaba ifite imiyoboro bacishamo ibyo arya, igacamo umwuka ndetse na internet yifashisha yohereza ubutumwa bwe akoresheje telefoni. Uyu mugabo wamaze imyaka 27 yose asezeye ku biyobyabwenge byose ndetse akaba ahamya ko ari Imana ubwayo yabimukijije, nyuma yo gutabwa  n’abari inshuti ze bose bamuhora guhora yasinze ndetse akanagera aho yifuza kwiyahura.

Ubu buhamya rero ntibwatunguye abantu cyane, dore ko kuva yahagarika ubuzima bwe bubi, yatangiye kujya afasha abakiburimo akoresheje amasengesho n’inama zitandukanye ndetse akaba yarubatse ibigo byakira abatagira aho baba.

La fameuse tombe de John Edwards dans les jardins de l'église Willowfield, à l'est de Belfast

Imva ye ifite imiyoboro icishwamo ibyo kurya, umwuka na internet

Yagize ati “ Umugambi wanjye ni uwo kubavugisha nk’uwamaze gupfa ndetse agashyingurwa, hanyuma nkazagaruka noneho mbaha ubutumwa bw’icyizere ko koko guhinduka bishoboka, nubwo bumva barihebye ko bidashoboka.”

Abajijwe niba yumva nta bwoba afite bwo kujya mu isanduku ndetse hejuru ye hakarundwa itaka nk’uko bashyingura umuntu, avuga ko ubusanzwe adatinya ahantu hato hadafite ubwinyagamburiro (espace espaces confines) ariko ko nawe atekereza ko biteye ubwoba. Ati “Ubusanzwe simbitinya ariko birumvikanako kwinjira mu isanduku bakayifunga hanyuma ukumva bayijugunyaho itaka ari ibintu bitoroshye kubyakira.”

Si ubwa mbere John Edwards akoze ibi kuko yari yarigeze kubikora, amara iminsi 3 mu mva, ubwo yari akiri mu mujyi yarerewemo wa Halifax mu Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema7 years ago
    Abarwayi bo mu mutwe ni benshi!
  • josl7 years ago
    biratangaje! afite umutima utangaje
  • hahahahahahay7 years ago
    Hahahahahahhahahaahah
  • prince baso mc grady7 years ago
    muraho
  • 7 years ago
    hhhhhhh uyumugabo ntasanzwe pe! muzatubwire iherezo rye, numusaruro bizatanga kuriwe,abavandimwe be ndetse no kubatu y'isi muri rusange.





Inyarwanda BACKGROUND