RFL
Kigali

BIRATANGAJE:Uruhinja rw’amezi atatu rwabujijwe kwinjira muri Amerika rukekwaho iterabwoba

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/04/2017 18:19
0


Ni inkuru ishobora kuba yagutangaza ariko kandi ibi ni impamo uruhinja rw’amezi 3 gusa rwitwa Harvey rwamaze amasaha arenga 10 mu biro by’ambasade y’Amerika mu Bwongereza kubera amakosa yakozwe n’umubyeyi we.



Ubusanzwe iyo umunyamahanga yifuza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ifishi(formulaire)agomba kuzuza, rero mu bibazo bitandukanye uba ugomba gusubiza hari icyo bakubaza bakomeje cyane. Aho bagira bati “Ese murashaka kwishora cyangwa mwigeze mukora ibikorwa by’iterabwoba, ubutasi, akaduruvayo cyangwa se Jenoside?”

Ni kuri iki kibazo sekuru w’uyu mwana umusaza w’imyaka 62 y’amavuko yibeshye ashyiraho ‘Yego’ ku byangombwa by’uyu mwuzukuru we w’amezi atatu yarimo yuzuriza kugirango ahabwe urupapuro rw’inzira(visa).

Nk’uko ikinyamakuru Closermag cyabyanditse ngo iri kosa ryagaragaraga nk’iryoroheje niryo ryaviriyemo uyu mwana gufatwa nk’umuterabwoba gusa kikaba cyari icyemezo gisa nk’igisekeje ambasade y’Amerika yari ifashe kuko yahise ihamagaza uyu mwana i Londres nubwo babonaga neza ko ari uruhinja buzurije gusa ntibyabujije ko amasaha 10 ashira bataremera ko ari ukwibeshya byabayeho.

Sekuru w’uyu mwana aganira na The Guardian yagize ati “ Ntabwo mbasha kwiyumvisha ko batabonaga ko ari ukwibeshya byabayeho ko uruhinja rw’amezi atatu adashobora kugira nabi.”

Uyu musaza yakomeje avuga ko yatunguwe n’uyu mwuzukuru we witwa Harvey kuko mu masaha arenga 10 bamaze bahatwa ibibazo n’ambasade ya Amerika nta nshuro n’imwe yigeze arira, gusa aganira n’iki kinyamakuru cy’abongereza yasoje atebya aho yagize ati “ Yahungabanyije kenshi ibyahi(couches) ariko nahisemo kutabibwira ambasade y’abanyamerika.”

Nyuma y’iyi sanganya rero uyu mwana yaje kwemererwa gusanga ababyeyi be i Floride, gusa bikaba byasabye ko se yongera akishyura bundi bushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND