Ubwoya bwo mu kwaha (ubucakwaha) ni kimwe mu bintu bifatwa nk’umwanda cyane cyane ku bakobwa ariko uwiyita Childish Morino ukomoka muri Nigeria we siko abibona ndetse yahisemo gusangiza ifoto y’ubu bwoya abamukurikira kuri Twitter.
Kuri iyi foto uyu mukobwa yagize ati “Ubu bwoya bwanjye ntibumbangamira, ntibunabangamira umusore dukundana. Amahoro kuri we hagati aho. Iyi foto ntiyagakwiye kubabangamira!”
Morino n'umukunzi we avuga ko atabangamirwa n'ubucakwaha bwe
Abantu batandukanye bakoresha Twitter basubije uyu mukobwa bamubwira ko ari byiza kwigirira icyizere, abandi bakagaragaza ko biteye isesemi, gusa we yagiye yisobanura avuga ko ikimubangamira ari uburyo iyo yogoshe ubu bucakwaha bwe mu bwaha hasigara hocyera. Hari umuntu wagize ati “Umuntu ashobora kumva umwuka w’uwo mwanda binanyuze mu kirahure cya telephone! (We can smell tha shit from the screen!)”
Ikiganiro cyahise kiba kirekire kubera ifoto y'uyu mukobwa
Undi yahise amubaza niba uwo mwuka yumva ari uw’umubavu, undi asubiza ati “Ndumva umwuka unuka cyane w’icyuya cy’umubiri”. Uyu mukobwa yahise asubiza ko uwo mwuka mubi ntawo agira ndetse anavuga ko abantu badakwiye kumucira imanza batanamuzi.
Source:Tuko.co.ke
TANGA IGITECYEREZO