Ni ibintu bidakunze kubaho ku isi, ariko umugore w’umwirabura witwa Sophie ufite umugabo w’umuzungu baje kubyara umwana w’umuzungu neza neza ndetse ufite amaso y’ubururu ariko adafite aho ahuriye na nyina habe na gato kuko iyo umureba usanga nta sura na nke afitanye na nyina umubyara.
Sophie akimara kubona umwana abyaye byaramutunguye cyane ku buryo yasabye ko bamwereka ibimenyetso byerekana neza ko uwo muzungu ari uwe koko, byaje gutungura abaganga kuko ubusanzwe iyo umwe mu bashakanye ari umuzungu undi ari umwirabura bashobora kubyara umwana utari umuzungu ariko kandi utari umwirabura.
Kuri aba rero siko byagenze ahubwo umwirabura yabyaye umuzungu neza neza. Uyu mugore akibyara umuzungu byabanje kumucanga ariko atekereza ko umwana namara gukura azagenda aba umwirabura ariko igitangaje nuko uko umwana yagendaga akura ari nako yarushagaho kuba umuzungu neza.
Yagize ati”Umwana amaze gukura yatangiye kumbaza ati ese mama kubera iki tudasa? Ubwo nanjye naramusobanuriraga nti papa wawe ni umuzungu, naho wowe uri metis gusa ntibyamubujije guhora yibaza impamvu adasa na nyina w’umwirabura pire”
Sophie akomeza avuga ko byakomeje kumucanga cyane ko n’abaganga bibwiraga ko umwana azavuka afite amasura avanze ariko na bo batungurwa no kubona abyaye umuzungu, ibintu bitajya bipfa kubaho ku isi.
Gusa avuga ko abantu bamuzi neza bakunda kuvuga ko umukobwa we w’umuzungu, afite imico nk’iya nyina uretse ko badasa gusa, byaje gukomeza kumubera ihurizo rikomeye nyuma yo kubyara uyu mwana ho yafataga umwanya wo gusobanurira buri wese ko ari uwe ntibabyemere bakabyemezwa n’uko amwonkeje.
Kugeza uyu munsi Sophie ni umutangabuhamya wo kuvuga ko atari ihame ko ababyeyi badahuje uruhu bashobora kubyara metis ahubwo bijya bibaho ko bashobora kubyara umwirabura burundu cyangwa se bakabyara umuzungu burundu.
Src: Santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO