RFL
Kigali

Biratangaje: Havumbuwe ko hari inyenzi zishobora kuba zifite amata arusha ay’inka intungamubiri

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/07/2016 11:33
0


Inyenzi ni kimwe mu dusimba dukunze gucaracara mu ngo z’abantu ariko ugasanga zikunda kororokera mu myanda myinshi. Kugeza ubu abahanga bamaze kuvumbura ko hari ubwoko bw’inyenzi bwitwa Diploptera punctata bugira amata meza cyane akubye inshuro 4 ay’inka ku ntungamubiri.



Ibi bishatse kuvuga ko atari inyenzi zose zishobora kuba zatanga aya mata, gusa izi ziri mu bwoko bwa Diploptera punctata ngo byatangaje abashakashatsi ko ubwoko bw’amata zifite akungahaye ku bitera imbaraga inshuro 3 kurusha amata y’imbogo kandi nayo asanzwe azwiho kurusha ay’inka zisanzwe kugira intungamubiri.

Diplotera Punctata nibwo bwoko bwonyine bw’inyenzi bubyara budaturaze amagi, aho zo zisohora abana bazo mu nda, ibi bikaba aribyo biziha ubushobozi bwo kugira amata akungahaye.

Diploptera punctata nizo nyenzi zidaturaga amagi

Ushobora kwibaza uko umuntu yakama inyenzi. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo mu buhinde (Institute of Stem Cell Biology and Regenerative Medicine in India) bumaze kugaragaza ko inyenzi zagira amata meza, hatekerejwe gukoresha uturemangingo twazo dutuma igira ubwo bushobozi hanyuma bagakora utundi twinshi dusa natwo tukabyazwamo ibyo kurya no kunywa.

iyi niyo Diplotera punctata

Aya mata akungahaye cyane kuri Calories, ubundi akurwa mu nda y’inyenzi. Ubu bushakashatsi buracyakomeje harebwa niba aya mata yatunganywa abantu bagatangira kujya bayanywa, n’ubwo iki gitekerezo gisa n’ikigoranye mu banyaburayi basanzwe birinda ibyo kurya no kunywa bifite 'calories' nyinshi ndetse no mu muco wabo bakaba banga cyane inyenzi nk’igisimba kigira mikorobe nyinshi.

 cockroach

inyenzi zisanzwe ari ibiryo abantu bamenyereye mu bihugu bya Aziya cyane cyane mu Bushinwa

Nta wakwirengagiza ko mu Bushinwa ubworozi bw’inyenzi bwateye imbere ndetse zikaba ziri mu biribwa abantu bashobora kurya.

Source:New York Post






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND