RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Gufungirwa ubujura kenshi byamuhesheje amahirwe atari kuzapfa abonye mu buzima

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/09/2017 17:07
0


Umusore w’imyaka 20 gusa y’amavuko witwa Mekhi Alante Lucky ukomoka muri North Carolina ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonye amahirwe yo kuba umunyamideli nyuma y’uko amafoto yagiye afotorwa ari muri gereza abaye kimomo kubera umwihariko wo kugira amaso adasa ndetse bamwe bakabibonamo ubwiza butangaje.



Uyu musore afite amaso abiri atandukanye mu ibara ry’imboni, rimwe ni ijisho risanzwe ry’ibihogo irindi ni ubururu nk’amaso ya bamwe mu bazungu, dore ko uyu musore ari umwirabura. Aya maso atandukanye niyo yakuruye abantu benshi kumubonamo urugero rwiza rw’umuntu wamurika imideli. Uyu musore yafashwe n’inzego z’umutekano muri Mata 2016 ashinjwa kwiba imodoka, urukuta rwa Twitter “Wake Mugshots” rukaba ari rwo rwagaragaje uyu musore abantu batandukanye bagenda bahererekanya ifoto ye kugeza ubwo bamwise ‘prison bae’.

After being dubbed 'Prison Bae' by social media users, Lucky signed with Atlanta-based St Claire's Modeling Agency (modeling for Ahmad Barber)

Ubu Mekhi Alante Lucky yabaye umunyamideli

The new model has already amassed 20,000 followers since being introduced (modeling for McKayla Chandler)

Mekhi Alante Lucky's mugshot has taken social media by storm, and landed him a modeling contract (pictured, April 2016)

Aya maso afite imboni zifite amabara atandukanye ni yo yamuhesheje amahirwe cyane

Inzu y’imideli yitwa St Claire’s iherereye mu mujyi wa Atlanta yahise isinyisha uyu musore ndetse yaatangiye kwerekana imideli no gufotorwa na bamwe mu bafotozi bakomeye mu by’imideli. Uyu musore yatawe muri yombi inshuro 5 hagati ya Mata n’Ukuboza muri 2016. Aje nyuma ya mugenzi we Jeremy Meeks nawe watangiye kwerekana imideli nyuma yo guhabwa aya mahirwe n’ifoto yafotowe yaratawe muri yombi akurikiranyweho ubujura no gutunga intwaro. Uyu yatangiye kwerekana imideli akiva muri gereza muri 2016.

In 2014, Jeremy Meeks  was arrested on firearm charges and grand theft. His subsequent mugshot went viral on social media and earned him the moniker 'Hot Felon' (above)

Jeremy Meeks niwe wabanje kwinjira mu by'imideli kubera amafoto yafotowe ari muri gereza (mugshot)

Ibi ariko byakuruye impaka muri bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenga itangazamakuru n’inzu z’imideli gushyira imbere abanyabyaha mu gihe hari amashuri yabugenewe yigisha imideli. Benshi bashimangiraga ko uru atari urugero rwiza ku rubyiruko rukurikiye inzozi zarwo cyane cyane ko aba basore bombi bagiye bakurikiranwaho ibyaha bigaragaza uburere bucye nko kwiba no kurwanya inzego z’umutekano.

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND