RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Bruce Campbell yahinduye indege, inzu yo kubamo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:14/04/2017 13:29
0


Mu by’ukuri bisanzwe bimenyerewe ko indege yifashishwa mu ngendo ariko Bruce Campbell umuhanga w’umuvumbuzi (ingénieur inventif) we yahisemo ko inzu ye yo guturamo yaba indege ndetse uyu mugambi arawunoza.



Uyu mugabo yaguze indege ya Boeing 727 yakoreshejwe ayihinduramo inzu itangaje yo guturamo aho yayishyize mu ishyamba ryitaruye ry’ahitwa Portland muri leta ya Oregon iherereye mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ng'iyi indege Campbell atuyemo iyo uyirebye uyiturutse hejuru

Nta ntebe zikibarizwamo, ubu imbere muri iyi ndege ni uku hameze 

Aha muri iyi ndege ye usangamo ubwogero bugezweho, ariko ubwiherero bwo aracyagerageza kubukora, ndetse no kuvugurura bimwe mu bintu by’umwimerere by’imbere mu ndege nk’intebe n’amatara.

Campbell aba muri iyi ndege mu gihe kingana n’igice cy’umwaka ni ukuvuga amezi atandatu mu gihe ikindi gice akimara mu Buyapani aho naho arimo ashaka kugura indege yakoreshejwe ya Boeing 747.

Aha Campbell yari ahagaze ku muryango winjira muri iyi nyubako ye idasanzwe

Uyu mugabo yiyemeje kugura iyi ndege mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi we wo gusigasira indege zakoreshejwe, ngo zidahinduka ibyuma bidafite umumaro.

Ubusanzwe Campbell yashakaga gukoresha imodoka ya van ariko yumva inkuru y’uwabikoze ku ndege maze na we ahitamo kubigerageza.

Src: The Mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND