Iyo winjiye imbere mu misozi ya Bangladesh, mu karere ka Chittagong Hill, hatuye abaturage ba moko atandukanye babaho mu buzima butangaje, bwa gakondo aho batungwa no guhinga no kurya inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba zirimo nk’ ibisamagwe, imbwa, inka n’izindi nyinshi.
Umwe muri ba gafotozi witwa Rehman Asad b’ikinyamakuru DailyMail cyo mu Bwongereza yamaranye icyumweru n’aba bantu maze yitegereza imibereho yabo ndetse anafata amwe mu mafoto agaragaza uko babaho.
Bimwe mu bintu uyu gafotozi yavuze ko byamutangaje harimo nko kuba aba bantu batunzwe n’ibintu gakondo gusa, baba muri nyakatsi, nta sahani bagira barira ku nkoko n’amakoma, bakarara ku birago kandi bagatungwa no guhiga inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba no gusoroma ibimera by’aho mu ishyamba nyine babamo.
Rimwe mu mwaka aba baturage bakora ibirori by’iserukiramuco rya Kumlang aho babaga inka nini bakayitura abakurambere, bakabasaba kweza no kubona ibibatunga ndetse bakidagadura, bakarya bakabyina.
Abagore baca ku kiraro giteye ubwoba, bajya kuvoma mu ibango ry’umusozi
Abagore bakora imirimo yose yo mu rugo, aha bajyaga gushaka ibyo kurya (ibihingwa)
Bacuranga ibikoresho by’umuziki gakondo, uyu ni uwo mu bwoko bw'abitwa 'Murong'
Biberaho mu buryo bwa gakondo, aho batunzwe no guhinga no guhiga
Ubu nibwo buryo ababyeyi batwaramo abana babo
Baba mu mazu atagira umuriro cyangwa ibindi bikoresho byo mu nzu(fourniture/meuble)
Barira ku nkoko n’amakoma
Uyu mubyeyi yari ajyanye n’umwana we mu birori by’iserukiramuco rya Kumlang
Abana bakura bamenyereye uyu muco
Abakobwa batunganya ibyo kunywa by’ibirori
Uburyo bwabo bwo kubaho barabumenyereye, ubona ntacyo bubatwaye
Aha aba bari baategereje ko ibirori bitangira
Kuri iyi karita, aka gace gaherereye aha hagaragazwa n'ibara ry'umutuku
TANGA IGITECYEREZO