RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Arashaka guhinduka nk’inzoka nyuma yo gusanga abantu ari babi kurenza inyamanswa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/11/2018 18:35
2


Ku myaka 56, Eva Tiamat Medusa wavutse ari umugabo witwa Richard Hernandez niwe muntu wihinduje igitsina wahinduye cyane umubiri we. Yiyise Tiamat Dragon Lady ndetse yisanisha nyuma yo gusanga nyuma ya nyina umubyara ngo yarabyawe bwa kabiri n’inzoka.



Amateka umuntu acamo akiri umwana muto agira ingaruka ku byemezo umuntu ashobora gufata ari mukuru, bikamuganisha heza cyangwa habi. Kuri Richard Hernandez, ibyamubayeho ari umwana byatumye yifuza kuzapfa atagisa n’abantu, ngo kuko umubabaro mwinshi yagize mu buzima yagiye awukururirwa n’abakagombye kumuha ibyishimo. Ikindi agarukaho ngo ni ukuntu abntu bicana bagahemukirana nta mpamvu.

Afite imyaka 5 nibwo ababyeyi be (nyina n’umugabo we) bafashe umwanzuro wo kumuta mu ijoro, bamujyanye mu modoka bageze ahantu bamukuramo barikomereza bamusiga mu icuraburindi ry’ibihuru. Icyo gihe ngo bamusize mu gace kabamo inzoka cyane ku buryo yahise atangira kwiyumvamo ko avutse bwa kabiri akaba abarizwa mu muryango w’inzoka aho umuryango we w’amaraso wari umutaye. Amaze kuba mukuru, yagannye ibijyanye n’amabanki ariko akaba n’umutinganyi.

Nyuma yaje kumenya ko yanduye virusi itera Sida, ahita afata umwanzuro wo kutazapfa akiri nk’abantu basanzwe, niho yatangiriye urugendo rwo kwihinduza umubiri cyane cyane mu maso. Kuri ubu yiyita umugore, yakaze amatwi n’amazuru bayasongora mu bundi buryo, afite amahembe 8 mu gahanga, ururimi rukasemo uduce tubiri, menshi mu menyo ye yayavanyemo, agace gasa umeru ko mu jisho yagahinduye icyatsi ndetse n’ibishushanyo ku mubiri bimugaragaza nk’inzoka.

'Dragon lady': Born Richard Hernandez, Eva Tiamat Medusa, from Texas, has spent more than $60,000 (£42,000) on her extreme transformation

Kuri ubu ngo ntakiri umugabo, yahindutse umugore

Tiamat Dragon Lady avuga ko kwihindura gutya ari rwo rugendo rumutera ishema cyane mu buzima bwe bwose. Uku kwihindura yabitangiye mu myaka 21 ishize, ndetse n’ubwo hari byinshi yahinduye ku mubiri we, aracyafite gahunda yo gukomeza guhindagurika. Uku kwihinduza bimaze kumutwara arenga $60,000, ni ukuvuga arenga miliyoni 53 z’amadolari.

Yavukiye muri Leta ya Texas ahitwa Bruni ho muri leta zunze ubumwe za Amerika, afite umwana w'umuhungu, ni umwe mu bashyigikiye ishyaka ry'aba democrats. N'ubwo avuga ko ashimishwa cyane no kwihindura agasa n'inzoka, uyu mugabo wishimira kwitwa umugore abaho ubuzima bugaragaza ko abaho nk'abandi baturage bose, dore ko iyo urebye kuri Twitter ye usanga akunze kucuga ibyo akora umunsi ku wundi.

Reba andi mafoto:

 Now the tattoo enthusiast claims to be the 'most modified transsexual in the world' 

Eva, seen while still living as a man in 1998 and before embarking on her extreme makeover, still has a further $40,000 worth of procedures in mind 

Aha yari amaze umwaka umwe gusa atangiye ibyo guhindagura umubiri we, yatangiye yipfumura

Eva says it was learning she was HIV positive that altered the path of her life 

Aha bari bataramukata amazuru n'amatwi

After living as a gay man for 53 years, Eva now lives as a transsexual woman 

Yabanje kubaho imyaka 53 nk'umutinganyi, ubu yihinduye umugore

Eva has had her nose re-shaped, teeth removed, her tongue bifurcated for a fork effect - and even had the whites of her eyes stained 

Yagiye ahinduka buhoro buhoro

The colourful tattoos that cover her body are the least extreme element of her transformation

Ubu amatwi yayakuyeho

Eva says she is morphing, over time, into the 'reptilian form' she has always longed for 

The Texan is a fan of body art and extreme piercings - she has several in her face alone 

Yahoze ari umugabo!

Eva says her 'metamorphosis' is the 'reason why I get up every day and live' 

Aba yambaye impeta zimeze nk'inzara

According to Eva, who was born a man, she was abandoned by her parents at five, and 'born again' under the care of a rattlesnake 

Dragon lady Tiamat during her transformation

Yerekana bakimara kumukataho amazuru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jenny5 years ago
    Yewe isi igeze aha rindumuka, Uwiteka atabare abantu be""
  • ddd5 years ago
    igikomere ni ikintu kibi, ibaze kubyara umwan ugafata gahunda wowe n'umugabo mukajya kumujugunya!!!!!!!!!!!!!! birandenze, uyu keretse Yezu wenyine wamuhindura naho umwan w'umuntu ntacyo yabasha kumufasha pe.





Inyarwanda BACKGROUND