Ku myaka 56, Eva Tiamat Medusa wavutse ari umugabo witwa Richard Hernandez niwe muntu wihinduje igitsina wahinduye cyane umubiri we. Yiyise Tiamat Dragon Lady ndetse yisanisha nyuma yo gusanga nyuma ya nyina umubyara ngo yarabyawe bwa kabiri n’inzoka.
Amateka umuntu acamo akiri umwana muto agira ingaruka ku byemezo umuntu ashobora gufata ari mukuru, bikamuganisha heza cyangwa habi. Kuri Richard Hernandez, ibyamubayeho ari umwana byatumye yifuza kuzapfa atagisa n’abantu, ngo kuko umubabaro mwinshi yagize mu buzima yagiye awukururirwa n’abakagombye kumuha ibyishimo. Ikindi agarukaho ngo ni ukuntu abntu bicana bagahemukirana nta mpamvu.
Afite imyaka 5 nibwo ababyeyi be (nyina n’umugabo we) bafashe umwanzuro wo kumuta mu ijoro, bamujyanye mu modoka bageze ahantu bamukuramo barikomereza bamusiga mu icuraburindi ry’ibihuru. Icyo gihe ngo bamusize mu gace kabamo inzoka cyane ku buryo yahise atangira kwiyumvamo ko avutse bwa kabiri akaba abarizwa mu muryango w’inzoka aho umuryango we w’amaraso wari umutaye. Amaze kuba mukuru, yagannye ibijyanye n’amabanki ariko akaba n’umutinganyi.
Nyuma yaje kumenya ko yanduye virusi itera Sida, ahita afata umwanzuro wo kutazapfa akiri nk’abantu basanzwe, niho yatangiriye urugendo rwo kwihinduza umubiri cyane cyane mu maso. Kuri ubu yiyita umugore, yakaze amatwi n’amazuru bayasongora mu bundi buryo, afite amahembe 8 mu gahanga, ururimi rukasemo uduce tubiri, menshi mu menyo ye yayavanyemo, agace gasa umeru ko mu jisho yagahinduye icyatsi ndetse n’ibishushanyo ku mubiri bimugaragaza nk’inzoka.
Kuri ubu ngo ntakiri umugabo, yahindutse umugore
Tiamat Dragon Lady avuga ko kwihindura gutya ari rwo rugendo rumutera ishema cyane mu buzima bwe bwose. Uku kwihindura yabitangiye mu myaka 21 ishize, ndetse n’ubwo hari byinshi yahinduye ku mubiri we, aracyafite gahunda yo gukomeza guhindagurika. Uku kwihinduza bimaze kumutwara arenga $60,000, ni ukuvuga arenga miliyoni 53 z’amadolari.
Yavukiye muri Leta ya Texas ahitwa Bruni ho muri leta zunze ubumwe za Amerika, afite umwana w'umuhungu, ni umwe mu bashyigikiye ishyaka ry'aba democrats. N'ubwo avuga ko ashimishwa cyane no kwihindura agasa n'inzoka, uyu mugabo wishimira kwitwa umugore abaho ubuzima bugaragaza ko abaho nk'abandi baturage bose, dore ko iyo urebye kuri Twitter ye usanga akunze kucuga ibyo akora umunsi ku wundi.
Reba andi mafoto:
Aha yari amaze umwaka umwe gusa atangiye ibyo guhindagura umubiri we, yatangiye yipfumura
Aha bari bataramukata amazuru n'amatwi
Yabanje kubaho imyaka 53 nk'umutinganyi, ubu yihinduye umugore
Yagiye ahinduka buhoro buhoro
Ubu amatwi yayakuyeho
Yahoze ari umugabo!
Aba yambaye impeta zimeze nk'inzara
Yerekana bakimara kumukataho amazuru
TANGA IGITECYEREZO