Buri mwaka ahantu hagera kuri 70 mu bice bitandukanye by’isi habera akarasisi gategurwa na WNBR(World Naked Bike Ride) gakorwa n’abanyonzi(abatwara igare) bambaye ubusa. Kwambara bisatira ubusa nibyo bisabwa uwitabira uru rugendo naho kwambara ubusa buri buri byo bikaba akarusho k’uwa bihisemo.
Iyi myirekano ni yo iherutse kubera mu gihugu cya Mexique muri weekend ishize aho abantu babarirwa mu magana bari mu ngeri zitandukanye z’imyaka ndetse n’ibiro bahuriye mu gace ka Guadalajara muri leta ya Jalisco mu gihugu cya Mexique maze bakora aka karasisi mu mihanda itandukanye y’iki gihugu bagenda basaba uburenganzira bwabo.
Abanyonzi baturutse hirya no hino bari bakereye iyi myiyerekano yatangiriye mu gace ka Guadalajara
Aka karasisi gahuriza hamwe abagenzi basanzwe bagendera ku igare mu rwego rwo kwerekana akarengane bagirira mu mihanda itandukanye yo ku isi, aho baba binubira ahanini uburyo bamwe mu bashoferi b’imodoka babagendera nabi babahutaza ndetse n’imyotsi itumurwa n’imodoka, ari nayo mpamvu babikora bambaye ubusa kugirango ubutumwa bwabo buhite bwumvikana vuba.
REBA AMAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:
Abantu amagana bagendera ku magare bari bitabiriye aka karasisi
Nkuko WNBR iba yabisabye uwitabira iyi myiyerekano aba asabwa kwambara mu buryo ashobora kwirengera ariko kwambara ubusa buri buri bikaba akarusho
Bamwe bahitamo kwishushanya ku gice kinini cy'umubiri
Aba bo bafashe uyu mwanya nk'uwo kugaragarizanya urwo bakundana
Abantu b'ingeri zose baritabira, uyu musaza nawe yaje guharanira uburenganzira bwo kugenda ku igare rye yisanzuye adahutazwa n'imodoka n'imyotsi ya zo
Kuri bamwe baba bishimiye iki gikorwa gifatwa nk'imyigaragambyo yo mu mutuzo
Mu cyumweru cyari cyabanjirije, abandi banyonzi nabo bambaye muri ubu buryo bagaragaye mu mijyi ya Manchester, Londres na Brighton mu Bwongereza aho banyuze hamwe mu hantu hazwi cyane muri iyi mijyi. Tubibutse ko ku nshuro ya mbere iki gikorwa kiba hari mu 2004 mu gihugu cya Brazil, kuva ubwo kikaba cyarahise kiba igikorwa ngarukamwaka kibera mu bice bitandukanye by'isi.
SRC: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO