RFL
Kigali

Birababaje: Yishe inshuti ye bapfuye avoka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/09/2018 12:21
0


Umugabo yishe mugenzi we amuteye icyuma mu gace ka Kirinyaga muri Kenya bapfuye avoka. Aba bagabo bombi bari inshuti ndetse bakorana ubucuruzi gusa umujinya waje gufata umwe muri bo atera undi icyuma.



Bedan Muriithi w’imyaka 28 ni we wishwe, uwabirebesheje amaso yavuze ko Muriithi yasanzwe n’uwo wamwishe mu kabari kuwa 3 nijoro atangira kumubaza impamvu yacuruzaga avoka ku bakiliya be batabyumvikanyeho.

Nyuma y’ibyo yahise amutera icyuma gisanzwe gikoreshwa mu gikoni inshuro 2 arangije ariruka, kugeza ubu Polisi ikaba ikiri kumushakisha. Abavandimwe n’abo mu muryango wa Muriithi bavuze ko uyu mugabo wishe umuvandimwe wabo asanzwe ari umuntu w’umunyabyaha mu gace k’iwabo.

Abaturage bafashwe n’uburakari bwinshi bahita bajya gutwika inzu uyu mugabo yari atuyemo mbere yo gutoroka.

SRC: Citizen Kenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND