Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Werurwe 2017 ni bwo mu mujyi wa Londres mu Bwongereza habereye ubwicanyi bwahitanye ubuzima bw’abantu 5 abandi 29 bakaba bakiri mu bitaro. Habonetse umuntu wifotoraga selfie iruhande rw’abantu bari gusamba, benshi bababazwa n’uburyo tekinoloji igiye gusimbura ubumuntu.
Uyu muntu witambukiraga ku kiraro cya Westminster ahabereye ubu bwicanyi yakoresheje inkoni yabugenewe (selfie stick) yifata amafoto iruhande rw’aho imodoka z’ubutabazi ndetse n’abandi bantu bakorera ubushake bafashaga abantu bakomeretse imodoka nayo ibajyana kwa muganga. Abantu batandukanye babonye ibi bumiwe abandi bavuga ko ari ikinyabupfura gike ko umuntu agera ahantu abantu bari gutakaza ubuzima we agatangira kwifatira amafoto.
Abantu benshi bakomeretse bazira ubu bwicanyi
Muri iki gitero cyiswe icy’iterabwoba, umugabo witwa Khalid Masood w’imyaka 52 yari mu modoka agonga abanyamaguru anakoresha icyuma yica umwe mu bapolisi utari ufite intwaro nawe aza kuraswa agwa mu bitaro nyuma yaho. Ibi byasize abo banyamaguru yagonze bamwe bari mu bitaro naho abandi bakaba bitabye Imana, ibi bikimara kuba nibwo habonetse uyu muntu wifotozaga ashaka kugaragaza aho abantu bapfiriye abandi bakomeretse bikomeye.
Imodoka ya Khalid Masood wahitanye abantu
Khalid Masood akimara kuraswa na polisi
Ubu bwicanyi bwabereye ahari inteko ishinga amategeko, Islamic State ikaba yamaze kwigamba ko iri inyuma y’ubu bwicanyi.
Source: DailyMail
TANGA IGITECYEREZO