RFL
Kigali

Bimwe utari uzi ku mateka y’inkweto

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/10/2018 11:29
0


Amateka y’inkweto azwi kuva hambere ariko abahanga bagaragaza ko bigoye kumenya igihe nyirizina iza mbere zakorewe . Urukweto rukuze ku isi rwavumbuwe muri Armenia mu 2008, bikekwa ko rwakoreshejwe mu myaka 3500 mbere ya Yesu.



Inkweto zizwi nka ‘sandal’ zamenyekanye mu myaka iri hagati ya 7000 na 8000 mbere y’ivuka rya Yezu cyangwa Yesu Kirisitu zakuwe mu buvumo bwa Fort Rock muri Leta ya Oregon muri Amerika mu 1938.

Ibi ni bimwe mu byo uteri uzi ku mateka y’nkweto

1. Abagabo nibo babanje kwambara inkweto za ‘talon’ ndende zimenyerewe ku bagore

Mu kinyejana cya cumi abagabo bagendaga ku ifarashi bakeneraga inkweto zifite talon ndende kugira ngo amaguru ataza gucomoka ku rufatiro bagahanuka. Kubera ko gutunga ifarashi byari ikimenyetso cy’ubukire n’inkweto za talon zatungwaga n’abagabo b’abakire kuko ari bo bagendaga kuri izo nyamaswa.

2. Inkweto z’abagore zifite imishumi yenda kugera ku mavi zikomoka ku bakinnyi b’ikinamico bo mu Bugereki

Abakinnyi b’ikinamico bo mu Bugereki iyo bajyaga kwiyerekana imbere y’imbaga bambaraga inkweto zituma ababareba babasha kubatandukanya.

3. “Sneakers” zahawe iri zina kuko umupira wazo utagenda usakuza

Ahagana mu myaka ya 1800 abantu benshi batangiye kujya bita izo nkweto ‘sneakers’ (bituruka ku nshinga ‘to sneak’ ivuga kugenda bucece ) kubera ko zari zifite hasi imipira yorohereye bigatuma bagera aho bashaka nta wubumvise.

4. Burya umushahara uhembwa niwo ugena inkweto ujyana ku kazi

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga Beso.com, bwagaragaje ko abagore benshi bahembwa umushahara utubutse bambara inkweto za talon ndende kuko ari zo ziyubashye naho abahembwa uciriritse ntibazikozwe.

5. Benshi mu bagore bakunda kugura inkweto batazikeneye ahubwo ari ukugira ngo bazibike gusa

Impuguke Suzanne Ferris yemeza ko iyo umugore aguze inkweto ubwenge bwe buhita butekereza cyane kuzibika kurusha guhita azambara, ngo ni yo mpamvu uzasanga abagore babika inkweto ahantu heza cyane kandi bakazishyira ku murongo.

6. Audrey Hepburn niwe watumye inkweto za ‘loafers’ bakunda kwita ‘godasi’ zamamara cyane ku isi

Umukinnyi wa filime Audrey Hepburn yashatse ko inkweto za ‘godasi’ zigaragara neza ku bagabo kimwe no ku bagore muri filime ‘Funny Face’ yakinnye mu 1957 bituma benshi bazikunda batangira kuzambara.

7.Inkweto zitwa Dr.Martens zakorewe imirimo y’ingufu mu myaka ya 1960, zahaye ishusho abakora izitwa Safari cyangwa Timberland kuri ubu

Dr Martens ni inkweto ikomeye y’uruhu yahanzwe n’Abadage, Dr. Maertens n’inshuti ye Dr. Funck. Yamamajwe cyane mu 1960 mu Bwongereza nk’iberanye n’abagabo bakora akazi k’ingufu, kuri ubu izo bijya gusa n’izitwa Safari cyangwa Timberland, zose zizwiho gukomera cyane.

8. Gutandukanya urukweto rw’iburyo n’urw’ibumoso bimaze imyaka itageze kuri 200

Kugeza mu 1850 inkweto y’iburyo yasaga n’iy’ibumoso, akenshi byaragoranaga kwambara urukweto rushyashya kubera ikirenge cyabyimbagamo.

9. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buri mugore atunze nibura imiguru y’inkweto 20

Ubushakashatsi bw’urubuga Voucher Codes bwakorewe ku bagore 2352 bafite hejuru y’imyaka 18 bwerekanye ko buri umwe atunze imiguru y’inkweto 20 ariko iyo ahora yambara ari itanu gusa.

10. Urukweto rwa mbere ruhenze ku isi rwacurujwe amadorali 660 000

Ni urukweto rwakinishijwe muri filime ‘Wizard of Oz’ yasohowe mu 1939. Uru rukweto rwagurishijwe mu cyamunara mu 2000, rutangwaho amadorali ya Amerika 660 000, kuri ubu abarirwa muri miliyoni 560 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND