RFL
Kigali

Bimwe mubyo ukwiye kwirinda igihe utunze mudasobwa(Laptop)

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/04/2015 9:45
0


Igihe utunze mudasobwa ni byiza ko hari ibyo wirinda kugira ngo ibashe kuramba ndetse hatabo gutakaza bimwe mu bikorwa uba warayikoreyemo bitewe n’uburangare cyangwa gufatwa nabi kwa mudasobwa.



Ubushakashatsi bwerekanye ko mudasobwa ifashwe neza ubundi ishobora kumara imyaka igera kuri ine(4).

Ni kubwiyo mpamvu twabahitiyemo bimwe byagufasha gufata neza mudasobwa yawe.

Irinde ibinyobwa

Yego ni byiza ko dukora tunywa icyayi,amazi,ikawa,…n’ibindi ariko bikaba ikibazo cyane iyo ukoresha mudasobwa,aha rero byaba byiza ukoresheje igikombe gimfundikirwa kuko cyo kiramutse kiguye ntago ibirimo bimeneka hose.

ibyo kunywa

Ushobora kwibwira ko wowe bitakubaho kuko witwararika ariko undi muntu ashobora kumena ibyo uri kunywa muri mudasobwa kandi atabigambiriye. Biroroshye rero kuko kwirinda kunywera ibintu cyane cyane ibirimo isukarihafi ya mudasobwa nibyo byonyine bishobora kurinda mudasobwa yawe.

Amafunguro

Amafunguro

 Ntago ari byiza habe nagato kurira kuri mudasobwa yawe,dore ko usanga utuvungukira tw’ibiryo tugenda tugwa hagati mu ma touche(keyboard), ibi bigakurura udusimba dushobora gutuma habaho circuit muri mudasobwa,kandi uretse nibi mudasobwa yaririweho isa nabi cyane bikaba byanatuma abantu bakwibazaho hanze.

Isuku

Ni ingenzi ko mbere yo gutangira gukoresha mudasobwa yawe ugomba kubanza ukoga intoki,ibi bikaba bikorohereza gukoresha ama touche(touchpad),ikindi kandi birinda na zimwe muri microbes ziguma kuri mudasobwa we ziba zavuye kubyo uba wakozeho ndetse no mu byuya.

Aho utereka mudasobwa

Mudasobwa

Gushyira mudasobwa ku buriri birayangiza bikomeye

Ni ikosa rikomeye nanone gukoresha mudasobwa iteretse ku gitanda,kuko byangiza  ubuhumekero bwato(fans )zaa mudasobwa bikaba bituma mudasobwa yinjiza ivumbi n’utundi twanda dutandukanye tukaziba aho ihumekera.

Ibintu biremereye

 Si byiza na gato gushyira ibintu biremereye kuri mudasobwa yawe kuko ibi byangiza igice ureberaho kuuri mudasobwa(LCD screen),uko ukomeza gushyiraho ibintu biremereye niko bigenda binangiza ahagenewe CD,DVD,..

Intebe

intebe

Igihe ukoresha mudasobwa mu biro kandi ukoresha izi ntebe zifite amapine,ugomba kwitwararika cyane ku mugozi wayo kuko uko umugozi ugenda wizengutsa ku ntebe bishobora kuwuviramo gucika kandi ugasanga rimwe na rimwe kubona undi biragoranye bikanagira ingaruka ku ubuzima bwa batiri( battery) yayo.

Anti-virus

Anti Virus

Nubwo waba uzi ko ari wowe wenyine ukoresha mudasobwa,mubyo ukura kuri internet (downloads) bishobora kuba bifite virus,izi virus zikaba zishobora gutera circuit cyangwa Software zikagira ikibazo,Virus kandi zishobora no gutuma mudasobwa yawe igenda gahoro cyane.

Uko iterambere rigenda rizamuka ninako tubona ko dukeneye mudasobwa mu buzima bwacu bwa buri munsi yaba mu mashuri,mu kazi,mubucuruzi…. ndetse ubu ukaba ushobora no guhaha ukoresheje ikoranabuhanga kuri www.kaymu.rw

Wifuje kugura mudasobwa kanda hano

Renzaho Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND