RFL
Kigali

Bimwe mu byo wasobanukirwa ku bijyanye no gukuramo inda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/09/2017 16:31
11


Gutwara inda itateganyijwe ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora kuba ku mukobwa ndetse bikaba byatuma ubuzima bwe buhinduka mu buryo bukomeye. Ibi nibyo bituma bamwe mu bakobwa bashobora guhitamo gukuramo inda itaravuka kugira ngo bakomeze ubuzima bwabo.



N’ubwo gukuramo inda bisa n’ubuhungiro, nta wakwirengagiza ko nabyo bifite ibindi bijyana nabyo bishobora no kuba bibi bikarutwa no kubyara. Mu guhishura neza ibijyanye n’ibiba ku mukobwa nyuma yo gukuramo inda, twifashishije imbuga zigiye zitandukanye zitanga ubuhamya bw’abantu b’ingeri zose, abatuye mu bihugu iki gikorwa cyemewe n’amategeko ndetse n’aho bibujijwe gutwara inda utarashyingirwa bikaba nabyo binahanishwa ibihano bikomeye.

Twahereye mbere na mbere mu Rwanda

Amategeko y’u Rwanda ntiyemera ikuramo inda ryagambiriwe. Nk’uko tubikesha urubuga guttmacher.org rwa Guttmacher Institute, mu mwaka wa 2009 abantu 60.000 mu Rwanda bakuyemo inda bikaba bivuze ko nibura abagore 25 mu 1000 mu Rwanda bakuyemo inda, abo ni abari hagati y’imyaka 15 na 44. Umujyi wa Kigali niwo wari  ufite umubare munini w’abakurano inda mu Rwanda, nibura 1/3 cy’abakuramo inda bose bari abo mu mujyi wa Kigali, ni mu gihe uyu mujyi wabarurwagamo 1/10 cy’abagore n’abakobwa bageze ku myaka yo kororoka. Ibi ngo byaterwaga n’uko n’abashaka gukuramo inda bo mu cyaro bifuza kubikorera I Kigali bashaka guhabwa ubufasha burushijeho kuba bwizewe cyangwa se batanifuza kumenyekana aho mu cyaro batuye. Kuba bitemewe mu Rwanda kandi bituma benshi mu bakuramo inda babikorerwa n’abantu batabifitiye ubumenyi buhagije, nibura ½ cy’abakuramo abantu inda ngo ni abatabifitiye ubumenyi.

Kuba ababikora nta bumenyi buhagije baba bafite bituma abakuyemo inda bahura n’ibindi bibazo by’ubuzima nyuma. 40% by’abakuramo inda mu Rwanda bahura n’ibibazo bisaba gusubira kwivuza gusa ugasanga akenshi binahenze cyangwa banatinya kugubwa gitumo n’inzego z’umutekano bigatuma hari n’abativuza nyuma. 30% mu bagira ibibazo nyuma yo gukuramo inda ngo ntibasubira kwa muganga. Muri 2009 inzego z’ubuzima zo mu Rwanda zavuye abagera ku 1700 kubera ingaruka zo gukuramo inda.

Ku isi hose muri rusange

Hari amakuru menshi cyane yerekeranye no gukuramo inda mu bihugu bigeye bitandukanye. Muri byinshi mu bihugu by’abarabu ho, uretse no gukuramo inda, gutwara inda nta mugabo ugira ni icyaha gikomeye. Mu bindi bihugu bitandukanye, hari amategeko atemerera umuntu gukuramo inda uretse igihe umuganga yafashe icyemezo ko ari byo byiza kurusha kubyara bitewe n’ibindi bibazo by’ubuzima. Hari n’ibindi bihugu gukuramo inda byemewe n’amategeko gusa ku isi hose muri rusange, haba aho byemewe cyangwa bitemewe, abantu bazikuramo. Tugiye noneho kureba icyo gukuramo inda bishobora kugusigira mu buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bw’amarangamutima. Aha tugiye kuvuga ku bantu basamye ariko badafashwe ku ngufu.

Ingaruka ku mubiri nyuma yo gukuramo inda zignda zitandukana bitewe n’umubiri wa buri wese. Hari abagira ububabare bukabije mu nda, kugira imihango ibabaza cyane kurenza uko byari bimeze mbere yo gukuramo inda, isesemi, kwangirika kwa nyababyeyi, kwangirika kw’izindi ngingo zifasha mu gusama cyangwa mu kubyara, ibi bishobora no kuvamo urupfu. Mbere yo gukuramo inda, benshi ntibatekereza kuri bene izi ngaruka nyamara zigera kuri benshi.

Gukuramo inda bishobora gukurura ubwigunge n'agahinda kuri bamwe

Hari n’izindi ngaruka kandi zigera ku bakuramo inda mu buryo bw’amarangamutima. Ubushakashatsi bwakozwe na Americanpregnancy.org bugaragaza ko izi ngaruka nazo zigenda zitandukana bitewe n’umuntu ku giti cye gusa ngo bamwe mu bakuramo inda bumva baruhutse nyuma yaho, mbese hari ikibazo bakemuye, mu gihe abandi bibagiraho ingaruka mbi. Abantu batekereza ko aba atari yaba umwana bagira amahirwe yo kutagirwaho ingaruka no gukuramo inda kurusha abatekereza ko kuva yageze mu nda aba ari umwana. Dore abantu bafite ibyago byinshi byo kwangizwa no gukuramo inda mu buryo bw’amarangamutima:

  • Umuntu usanzwe agira ibibazo bishingiye ku marangamutima
  • Umuntu wahatiwe gukuramo inda, wayikuwemo ku ngufu cyangwa washyizweho igitutu n’abandi
  • Umuntu ugendera ku myemerere ishingiye ku idini itemera gukuramo inda
  • Umuntu ukomoka mu muryango cyangwa igihugu gifite umuco uhabanye cyane n’ibyo gukuramo inda
  • Umuntu ukuramo inda imaze igihe kinini
  • Umuntu ukuramo inda nta muntu wa bugufi uzamuguma hafi
  • Umugore ukuramo inda kubera ko yabwiwe ko azabyara umwana ufite ibibazo cyangwa utuzuye neza

Zimwe mu ngaruka ziterwa no gukuramo inda  ni:

  • Kwicuza (regret)
  • Umujinya udafite impamvu
  • Kwishinja (guilt)
  • Kwiyumvamo ubwigunge budasanzwe no kwitandukanya n’abandi bantu
  • Kugabanuka/gutakaza ikizere umuntu yigirira (loss of self-confidence)
  • KUbura ibitotsi no kurota inzozi mbi (Insomnia & nightmares)
  • Kutongera kugira umutuzo n’umutekano mu rukundo (relationship issues)
  • Ibyiyumviro byo kwiyahura no kubigerageza
  • Kurya cyane cyangwa kunanirwa kurya (eating disorders)
  • Agahinda gakabije (depression)
  • Gushidikanya no guhora uhangayitse

Ibintu by’ingezi wazirikana igihe usamye inda itateganyijwe:

Ni ngombwa gushakisha ubufasha: kugira umuntu uganiriza, ukamubwiza ukuri kandi ukaba wizeye ko ari umuntu ushobora kugufasha akanakugira inama ikwiye y’icyo wakora. Si ngombwa ngo abe ari umuntu w’incuti yawe cyangwa muziranye, ushobora no kuganiriza umuntu wizeye wo hanze w’inyangamugayo. Si ngombwa kubyihererana igihe utwite utabiteganyije.

Kwirinda kwigunga: Benshi mu batwaye inda zitateganyijwe bashobora guhitamo kwirinda abantu kugira ngo bakomeze kubika iryo banga cyangwa kugerageza kwifasha. N’ubwo kubona umuntu wakwisanzuraho mu bihe nk’ibyo cyane cyane inshuti cyangwa umuryango, no kwigunga si byiza kuko bituma ushobora kurwara indwara y’agahinda gakabije.

Banza wisuzume urebe icyemezo cyose waba ugiye gufata niba uzabasha kwakira ingaruka zacyo: aha cyane cyane turavuga gukuramo inda. Hari igihe wakumva aribyo byoroshye ariko nyamara waba uri umwe muri abo twavuze haruguru, bikagukomerera cyane kurusha uko wari kubyara ugahangana n’ubuzima.

Kwirinda igututu cy’umuntu uwo ari we wese: Yaba inshuti, umuryango, uwaguteye iyo nda, nta n’umwe ukwiye kwemerera kugufatira ibyemezo. Ingaruka zose ni wowe birangira zijeho kandi zikagukomerera cyane nta n’umwe mu bagufatiye ibyemezo ugufashije. Ni ngombwa gutekereza ko amahitamo yose wafata uba uzabana nayo ubuzima bwawe bwose.

Nyuma yo gukusanya ibi byose, twagerageje no kureba ubuhamya bwa bamwe mu bantu bagiye bakuramo inda ku mpamvu zitandukanye. Tugiye kubasangiza 2 muri bwo:

Sue Hulbert w’imyaka 54 yakuyemo inda muri 2000. Dore ubuhamya bwe:

“Mbere y’uko nkuramo inda nari nishimye, nta bibazo by’indwara zishingiye ku marangamutima nagiraga. Uwo munsi nkiva mu cyumba babikoreyemo natangiye kugira agahinda. Nasamye nyuma y’imyaka 8 tugerageza kubona umwana njye n’umuntu twakundanaga. Twakundanye nyuma yo gutandukana n’umugabo twari tumaranye imyaka 11. Numvaga narabonye umukunzi w’ukuri kandi yahoraga ambwira ko yifuza kubyarana nanjye. Nkimara kumenya ko nasamye narabimubwiye ahita aceceka. Umugabo nari nzi wuzuye urukundo yahise aburirwa irengero, abivamo aranyirengagiza njye n’uwo mwana angaragariza ko nta kintu abyitayeho. Najyanye nawe guca mu cyuma ntekereza ko nabona ifoto y’umwana mu nda ari bwisubireho ariko ntacyo byamuhinduyeho. Yampatiye gukuramo inda, ku byumweru 14 nyikuramo.”

Yakomeje ati “nta muntu wari undi hafi ngo amfashe gufata umwanzuro cyangwa anganirize. Nageze kwa muganga ndi gutitira ndi no kurira, nari ntangiye kumva nanjye ntashaka umwana w’uwo mugabo ntekereza ko nzakomeza ubuzima bwanjye nkarera abana 2 nari nsanganwe. Nkisohoka mu cyumba bayinkuriyemo, nahise ntangira kwicuza, ngira agahinda kenshi nkumva muri njye nta kintu kirimo. Buri gitondo nabaga ndi mu bitekerezo nibona nambika uwo mwana nanamugaburira, nari naramwise Patrick. Natangiye kurota inzozi mbi abantu banyita umwicanyi, nkabona abana bari mu nda batarakura (fetuses) bikurura hasi bajugunywe. Nahawe imiti igabanya agahinda (anti-depressants) gusa ntiyagira icyo imfasha. Muri 2001 nanditse ibaruwa nsezera ku muryango wanjye ubundi nywa imiti myinshi gusa ntiyanyica banjyana kwa muganga. Navuye mu bitaro njyanwa mu bindi bivurirwamo indwara zo mu mutwe marayo ukwezi. Aho nsubiriye mu rugo, sinabashaga kujya ku kazi nahoraga ntekereza ukuntu niyiciye umwana. Nyuma y’amezi menshi yo gufashwa no kugirwa inama, naje koroherwa gusa namaze imyaka igera kuri 6 ntarasubira ku kazi. Muri icyo gihe cyose nibazaga imoamvu ntigeze ntekereza ku ngaruka gukuramo inda bizangiraho, nkarakazwa n’ubugoryi bwanjye. Gukuramo inda byanyiciye ubuzima, nahuye n’abandi bantu benshi banyuze mu bintu nk’ibi. Gukuramo inda ntibihura na kamere ya kibyeyi Imana yashyize mu mugore. Siniyumvisha umuntu ukuramo inda akavuga ko ntacyo byamukozeho. Nyuma y’iyi myaka yose, umubabaro ntujya ugabanuka biracyankurikirana kandi sinzi ko hari aho bizajya”

Sarah Fray w’imyaka 38 yakuyemo inda afite imyaka 18. We yagize ati:

“Nari nzi neza ko nta kindi nakora uretse gukuramo inda ubwo nasamaga ku myaka 18. Ubuzima nari ndimo ntibwanyemereraga kuzana umwana kuri iyi si. Nari maranye ukwezi kumwe n’umukunzi wanjye n’ababyeyi banjye iyo babimenya sinari kubakira. Nari nkiba iwacu ndetse nta bushobozi nari mfite bwo kurera umwana. Ntekereza ko kuba ari umwanzuro wanjye nifatiye byatumye bitangiraho ingaruka cyane. Nkimara kubimenya nahise ntangira gushaka uburyo bwo kujya kwa muganga, nayikuyemo ifite ibyumweru 8. Numvaga gutinda kubikora bishobora gutuma nisubiraho kandi sinabishakaga. Nari mpangayikishijwe n’ibishobora kuba ku mubiri wanjye kurusha uko mpangayikishijwe n’amarangamutima. Nyuma nibazaga niba ndi umuntu mubi cyangwa ntarakosheje, ibyo bibazo ni ibisanzwe buri muntu wese yabyibaza gusa igihe tubimaramo nicyo kigiye gitandukanye bitwe n’umuntu. Numva narahisemo neza bityo sinicuza cyangwa ngo umutima uncire urubanza. Nakomeje ubuzima bwanjye, niko meze muri kamere yanye sintinda ku bintu. Nyuma y;icyumweru kimwe nasubiye ku mazi ndetse nkanasohoka n’incuti zanjye. Ubu mfite umuryango mfite umwana nitaho ibyo bya cyer sinkibitekereza.”

Izi nkuru z’aba bagore zanditswe ku kinyamakuru Dailymail mu nkuru yo mu mwaka wa 200






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vianney bakire5 years ago
    Vyarivyo kuyivznamwo utavyipfuza hako bakwirukana murugo wayivznamwo ugahitamo Hama nimuduhe umuti wayikuramwo Burundi OK murakozz
  • aimable5 years ago
    byabari byose koko ibyobavuga hano www.imisozi.cf/dore-ibinini-bikuramo-inda-muri-iyiminsi/
  • josianne5 years ago
    njyewe nakoresheje ibi binini bikuramo inda byaje igihe narimfite ubwoba bwuko nasamye kandi biramfasha reba hano kuri iyo link dusangire kubimenyi http://www.imisozi.cf/ibinini-byo-gukuramo-inda-muri-iyiminsi/
  • muhizi patrick5 years ago
    0783884142 niba ukeneye ubufasha ukaba utwite utarabiteguye,tuguha ubufasha tukakugira inama wanahamagara 0733745096
  • Muhizi patrick5 years ago
    Niba utwite bigutunguye cg utabyifuzaga cg utiteguye hamagara 0783884142 cg 0733745096 tukugire inama
  • Muhizi patrick5 years ago
    Wowe mukobwa cg mugore ufite ikibazo cyo gutwita inda utifuza cg utateguye,mpamagara kuri 0783884142 cg 0733745096 dufatanye gushaka igisubizo
  • Alexis Rwajekare4 years ago
    Imana yarakoze kubamukiriho muvuge AMEN
  • Cleni.U4 years ago
    Kandi Imana izabahana weee mujye mukomeza mwice abobana muzabona ishyano
  • Yivette uwimana2 years ago
    Sibyizagukuramo inda kuko haribeshi bababuze pee kuko iyugiyekubikora uzaze ubanza utekereze kabiri
  • Niyomugabo appolinaire10 months ago
    Gukuramo inda biracyari kugiciro cyohejuru cyane niyompamvu uzasanga havuka abana benshi nyuma ugasanga bari mumirire mibi
  • Uwase alice1 month ago
    Oya ntacyaha cyirimo ahubwo kumuzana kwisi utabiteguye nicyo cyaha.nonese umuntu akeneye ubufasha kuriyi ngingo yabigenza gute?





Inyarwanda BACKGROUND