RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/05/2015 9:03
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’140 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 225 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

526: Ahari igihugu cya Syria kuri ubu, hibasiwe n’umutingito ukase waguyemo abagera ku 250,000.

1802: Umwami w’ubufaransa Napoleon Bonaparte yongeye gushyiraho itegeko rigarura ubucakara mu bice byose byari byarafashwe n’ubufaransa.

1873: Abafaransa Levi Strauss na Jacob Davis babonye icyemezo cy’ubuvumbuzi bw’imyenda y’amakoboyi (Jeans) y’ubururu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1875: Ibihugu 17 byashyize umukono ku masezerano yemeza urugero rwa Metero nk’urugero rw’uburebure, ndetse ayo masezerano ashyiraho ingero z’ibipimo mpuzamahanga.

1891: Bwa mbere mu mateka ya sinema hamuritswe igikoresho cya Kinetoscope kikaba ari igikoresho cyavumbuwe na Thomas Edison cyaoreshwaga mu kwerekana amashusho.

1902: Igihugu cya Cuba cyabonye ubwigenge bwacyo kuri Leta zunze ubumwe za Amerika, naho Tomás Estrada Palma ahita aba perezida wacyo wa mbere.

1940: Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi, abayahudi ba mbere bagejejwe mu nkambi yo kwicirwamo ya Auschwitz.

1949: Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ikigo cyari kiswe Armed Forces Security Agency, kikaba cyaraje guhindurirwa izina kikitwa NSA (National Security Agency) cyarashinzwe.

1983:  Luc Montagnier, abinyujije mu kinyamakuru Science yashyize ahagaragara ubuvumbuzi bw’agakoko gatera SIDA.

2014: Abasaga 118 baguye mu bitero by’umutwe wa Boko Haram, ubwo yaturikirizaga ibisasu 2 mu gace ka Jos mu gihugu cya Nigeria.

Abantu bavutse uyu munsi:

1768: Dolley Madison, umunyamerikakazi wari umugore wa James Madison, perezida wa 4 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1849.

1822Frédéric Passy, umuhanga mu by’ubukungu w’umufaransa, akaba ariwe muntu wa mbere wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka w’1901 (ubwo byatangiraga gutangwa) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1912.

1851Emile Berliner, umuvumbuzi w’umunyamerika ukomoka mu budage akaba ariwe wavumbuye icyuma gicuranga umuziki kizwi nka Gramophone record nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1929.

1860Eduard Buchner, umunyabutabire w’umudage akaba yaravumbuye uburyo umutobe uhindukamo inzoga (fermentation) akaza no kubiherwa igihembo cya Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1917.

1883: Umwami Faisal wa mbere wa Iraq n’abarabu yabonye izuba. Uyu mwami akaba ariwe witiriwe ibitaro byitiriwe umwami Faisal bikorera ku isi yose (no mu Rwanda), nibwo yavutse aza gutanga mu 1933.

1886: Ali Sami Yen, umukinnyi akaba n’umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyaturukiya, akaba ariwe washinze ikipe y’umupira w’amaguru ya Galatasaray S.K. nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1951.

1913: William Redington Hewlett, umukanishi akaba n’umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika akaba ari umwe mu bashinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Hewlett-Packard (HP) nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2001.

1925: Alexei Tupolev, umukanishi w’umurusiya, akaba ariwe wakoze indege yo mu bwoko bwa Tupolev Tu-144 nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2001.

1935: José Mujica, perezida wa 40 wa Uruguay, wamenyekanye cyane ku isi kubera ubuzima bworoheje abamo nibwo yavutse.

1944: Dietrich Mateschitz, umushoramari w’umunya-Autriche, akaba ari mu bashinze uruganda rukora ikinyobwa cya Red Bull rwitwa Red Bull GmbH nibwo yavutse.

1946: Cher, umuhanzikazi w’umunyamerika akaba n’umukinnyikazi wa filime nibwo yavutse.

1954: Cindy McCain, umushoramari akaba n’umugwaneza w’umunyamerikakazi, akaba ari umugore wa John McCain wigeze kwiyamamariza kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse.

1960: Tony Goldwyn, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka perezida Fitzgerald Grant III muri filime Scandal nibwo yavutse.

1961: Clive Allen, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1972: Busta Rhymes, umuperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1981: Iker Casillas, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne yabonye izuba.

1982: Petr Čech, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Repubulika ya Czech akaba yaramenyekanye cyane nk’umuzamu w’ikipe ya Chelsea mu bwongereza yabonye izuba.

1986: Stéphane Mbia, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1506Christopher Columbus, umutaliyani wavumbuye umugabane wa Amerika yaratabarutse, ku myaka 55 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2012: Eugene Polley, umukanishi w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye telecommande yaratabarutse, ku myaka 97 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ibipimo by’ingero ku isi (World Metrology Day).

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND