RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:5/05/2015 8:19
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 19 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’125 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 240 ngo umwaka rangier.



Ibintu by’ingenzibyaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1494: Umunyaportugal wazengurukaga isi, Christopher Columbus yageze ku kirwa cyaJamaica muri Amerika y’epfo, maze agiha igihugu cya Espagne.

1821Napoleon I wari umwami w’ubufaransa yatangiye mubuhungiro aho yari yarahungiye mu birwa bya Saint Helene.

1925: Guverinomaya Afurika y’epfo yemeje ururimi rwa Afrikaans nk’ururimi rwa mbere rwo gukoresha mu gihugu.

1936: Mu gihe cy’intambara igihugu cy’ubutaliyani cyateragamo Ethiopia,ingabo z’ubutaliyani zafashe umurwa mukuru Addis Ababa.

1941: Nyuma yo guhunga, umwami w’abami wa Ethiopia Haile Selassieyagarutse mu murwa mukuru Addis Ababa, uyu munsi ukaba ufatwa muri iki gihugu nk’umunsi wo kwibohora.

2007: Indege ya Kenya Airways yari itwaye abagenzi bagera ku 114 yakozeimpanuka mu gace ka Douala muri Kameruni abagenzi bose bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyumunsi:

1818Karl Marx, umucurabwenge w’umudage yabonye izuba azautabaruka mu 1883.

1946Jim Kelly, umukinnyi wa filime akabayari n’umuhanga mu mikino njyarugamba nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.

1976: Sage Stallone, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filimew’umunyamerika akaba yari umuhungu w’igihangange Sylvestre Stallone yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 2012.

1977: Choi Kang-hee, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuDJ w’umunyakoreya y’epfowamenyekanye nka Noh Eun-seol muri filime Protect The Boss yabonye izuba.

1981: Craig David,umuririmbyi w’umwongereza yabonye izuba.

1984: Christian Valdéz, umukinnyi w’umupira w’amaguruw’umunyamegizike nibwo yavutse.

1985: Tsepo Masilela, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Afurika y’epfo nibwoyavutse.

1988: Adele, umuririmbyikazi w’umwongereza yabonye izuba.

1989Chris Brown, umuririmbyiw’umunyamerika yabonye izuba.

1993Francine Niyonsaba, umukinnyi w’amasiganwa kumaguru w’umurundikazi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imanauyu munsi:

1821: Umwami w’abami Napoleon I w’ubufaransa, yaratanze.

1944Bertha Benz, umudagekazi wari umugore wa Karl Benz(washinze uruganda rukora imodoka za Benz) yitabye Imana, ku myaka 95 y’amavuko.

1994: Abatutsibiciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2007Theodore Maiman, umunyabugenge w’umunyamerika akabaariwe waremye igikoresho cya Laser cyohereza imirasire, yaratabarutse ku myaka 80 y’amavuko.

2010Umaru Musa Yar'Adua, wabaye perezida wa 12 waNigeriya yaratabarutse, ku myaka 59 y’amavuko.

Iminsi mikuruyizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ababyaza (International Midwives' Day)

Mutiganda Janvier







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND