Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 19 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’125 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 240 ngo umwaka rangier.
Ibintu by’ingenzibyaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1494: Umunyaportugal wazengurukaga isi, Christopher Columbus yageze ku kirwa cyaJamaica muri Amerika y’epfo, maze agiha igihugu cya Espagne.
1821: Napoleon I wari umwami w’ubufaransa yatangiye mubuhungiro aho yari yarahungiye mu birwa bya Saint Helene.
1925: Guverinomaya Afurika y’epfo yemeje ururimi rwa Afrikaans nk’ururimi rwa mbere rwo gukoresha mu gihugu.
1936: Mu gihe cy’intambara igihugu cy’ubutaliyani cyateragamo Ethiopia,ingabo z’ubutaliyani zafashe umurwa mukuru Addis Ababa.
1941: Nyuma yo guhunga, umwami w’abami wa Ethiopia Haile Selassieyagarutse mu murwa mukuru Addis Ababa, uyu munsi ukaba ufatwa muri iki gihugu nk’umunsi wo kwibohora.
2007: Indege ya Kenya Airways yari itwaye abagenzi bagera ku 114 yakozeimpanuka mu gace ka Douala muri Kameruni abagenzi bose bari bayirimo bahasiga ubuzima.
Abantu bavutse uyumunsi:
1818: Karl Marx, umucurabwenge w’umudage yabonye izuba azautabaruka mu 1883.
1946: Jim Kelly, umukinnyi wa filime akabayari n’umuhanga mu mikino njyarugamba nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.
1976: Sage Stallone, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filimew’umunyamerika akaba yari umuhungu w’igihangange Sylvestre Stallone yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 2012.
1977: Choi Kang-hee, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuDJ w’umunyakoreya y’epfowamenyekanye nka Noh Eun-seol muri filime Protect The Boss yabonye izuba.
1981: Craig David,umuririmbyi w’umwongereza yabonye izuba.
1984: Christian Valdéz, umukinnyi w’umupira w’amaguruw’umunyamegizike nibwo yavutse.
1985: Tsepo Masilela, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Afurika y’epfo nibwoyavutse.
1988: Adele, umuririmbyikazi w’umwongereza yabonye izuba.
1989: Chris Brown, umuririmbyiw’umunyamerika yabonye izuba.
1993: Francine Niyonsaba, umukinnyi w’amasiganwa kumaguru w’umurundikazi nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imanauyu munsi:
1821: Umwami w’abami Napoleon I w’ubufaransa, yaratanze.
1944: Bertha Benz, umudagekazi wari umugore wa Karl Benz(washinze uruganda rukora imodoka za Benz) yitabye Imana, ku myaka 95 y’amavuko.
1994: Abatutsibiciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.
2007: Theodore Maiman, umunyabugenge w’umunyamerika akabaariwe waremye igikoresho cya Laser cyohereza imirasire, yaratabarutse ku myaka 80 y’amavuko.
2010: Umaru Musa Yar'Adua, wabaye perezida wa 12 waNigeriya yaratabarutse, ku myaka 59 y’amavuko.
Iminsi mikuruyizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ababyaza (International Midwives' Day)
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO