RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka: Zlatan Ibrahimovic yavutse kuri iyi tariki

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/10/2017 7:34
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 40 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 276 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 89 ngo umaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1932: Igihugu cya Iraq cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bwongereza.

1933: Intambara ya 2 hagati y’u Butaliyani na Ethiopia yatangijwe n’itera ry’ingabo z’u Butaliyani zari ziyobowe na General de Bono.

1949: Radiyo ya mbere y’umwirabura ya WERD yatangiye kumvikana mu mujyi wa Atlanta muri Amerika.

1990: Ibice by’iburasirazuba n’uburengerazuba bw’u Budage byari byaritandukanyije byongeye kwihuza bikora Leta y’ubumwe y’u Budage.

1993: Mu rugamba rwo guta muri yombi umuyobozi w’umutwe wigometse ku butegetsi bwa Somalia Mohamed Farrah Adid mu mujyi wa Mogadishu muri Somalia, ingabo z’igihugu zisaga 1,000 n’iz’abanyamerika 15 zarahaguye.

2013: Nibura abantu bagera ku 134 bari bavuye muri Afurika bagiye mu Butaliyani rwihishwa, baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu kirwa cya Lampedusa.

2013: Igihugu cya Gambiya cyikuye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza(Commonwealth of Nations).

Abantu bavutse uyu munsi:

1934: Koo Nimo, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa guitar w’umunyegana nibwo yavutse.

1968: Greg Foster, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1969: Gwen Stefani, umukinnyikazi wa film, umuririmbyikazi akaba n’umuhanzikazi w’imyambaro w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Kevin Richardson, umuririmbyi, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Backstreet Boys nibwo yavutse.

1978: Gerald Assamoah, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage ufite inkomoko muri Ghana nibwo yavutse.

1979Danny O'Donoghue, umuririmbyi akaba n’umuhanzi w’umunya-Ireland ubarizwa mu itsinda rya The Script nibwo yavutse.

1981: Zlatan Ibramović, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasuwede nibwo yavutse.

1981: Amanda Walsh, umukinnyikazi wa film w’umunyakanada nibwo yavutse.

1984: Ashlee Simpson, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1987: Zuleyka Rivera, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa film akaba ariwe wabaye nyampinga w’isi wa 2006 nibwo yavutse.

1988: ASAP Rocky, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1867: Elias Howe, umuvumbuzi w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye imashini idoda yaratabarutse, ku myaka 48 y’amavuko.

1999: Akio Morita, umushoramari w’umuyapani akaba ari mu bashinze isosiyeti ya Sony ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga yaratabarutse, ku myaka 76 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND