Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 10 mu byumweru bigize umwaka tariki 7 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 66 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 299 ngo umwaka urangire.
Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
321: Constantine I , umwami w’abaromani yemeje ko umunsi wa dies Solis Invicti (sun-day) ari umunsi w’ikiruhuko mu bwami bw’abaromani.
1530: Umwami Henry VIII's yimwe gatanya na papa ahita kuva uwo munsi yemeza ko ari we muyobozi mukuru w’itorero ryo mu Bwongereza aho kuba papa.
1876: Alexander Graham Bell yahawe icyemezo cy’uko ari we wavumbuye telephone
1936: Hitler ntiyubahirije amasezerano ya Versailles, yohereza ingabo muri Rhineland
1987: Mike Tyson yatsinze Bonecrusher mu mukino wa boxing
1994: Nelson Mandela wari ukuriye ishyaka ANC yanze cyifuzo cyo kugabanyamo Afurika y’Epfo ibice bibiri.
Abantu bavutse uyu munsi:
1693: Papa Clement XIII yaravutse aza kwitaba Imana muri 1769
1927: James Broderick, umukinnyi n’umuyobozi w’amafilime wo muri Amerika yaravutse aza kwitaba Imana muri 1982
1934: Willard Scott, Umukinnyi w’amafilime ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaravutse
1974: Jenna Fischer, umukinnyi wa filime wo muri Amerika yaravutse
1992 : Bel Powley, umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza
Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:
1724: Papa Innocent XIII yaratabarutse (yavutse muri 1655)
1954: Otto Diels, umunyabutabire w’umudage wanahawe igihembo cya Nobel yaratabarutse. (yavutse muri 1876)
TANGA IGITECYEREZO