RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/05/2016 9:36
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’145 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 221 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1626: Umudage Peter Minuit yaguze agace ka Manhattan, kuri ubu mu mujyi wa New York, kakaba kari gatuwe n’abaturage ba kavukire ba Amerika.

1738: Itorero rya Methodiste ryarashinzwe, rishingwa na John Wesley. Uyu munsi wizihizwa ku cyumweru kibanziriza iyi tariki, n’abayoboke b’iri torero.

1956: Bwa mbere muri Lugano ho mu Busuwisi, irushanwa ryo kuririmba rya Eurovision Song Contest ryarabaye.

1993: Igihugu cya Eritrea cyabonye uzwigenge kuri Ethiopia.

1994: Abagabo 4 bahamijwe icyaha cyo gukora ibitero ku muturirwa wa World Trade Center, I New York mu mwaka w’1993 bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 240 buri umwe.

1999: Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia, rw’I La Haye mu Buholandi rwaburanishije bwa mbere urubanza rw’uwahoze ari perezida wa Serbia  Slobodan Milošević n’abandi bantu 4 baregwaga ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko-muntu byakozwe mu ntambara yo muri Kosovo.

2001: Temba Tsheri, ku myaka 16 y’amavuko yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ukiri muto wabashije kurira umusozi wa Everest (umusozi muremure ku isi).

Abantu bavutse uyu munsi:

1544: William Gilbert, umuganga, umunyabugenge akaba n’umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere w’umwongereza, akaba azwi cyane ku buvumbuzi yakoze ku bijyanye n’ubumenyi bwa rukuruzi nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1603.

1686Daniel Gabriel Fahrenheit, umunyabugenge akaba n’umukanishi w’umudage ufite inkomoko muri Pologne, akaba ariwe wavumbuye igipimo cy’ubushyuhe cya Fahrenheit nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1736.

1945: Priscilla Presley, umukinnyikazi wa filime akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba yaranahoze ari umugore w’igihangange nyakwigendera Elvis Presley nibwo yavutse.

1966: Eric Cantona, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba kuri ubu ari umutoza nibwo yavutse.

1982: Issah Gabriel Ahmed, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1408: Umwami Taejo wa Joseon akaba ari nawe washinze ubu bwami (Joseon), nyuma ya Goguryo, akaba mbere yo kuba umwami wa Joseon yari ingabo mu gisirikare yitwa Yi Seong-gye, yaratanze. Amateka y’uyu mwami akubiye muri filime The Great Seer.

1984Vince McMahon, Sr., umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikigo gishinzwe guteza imbere umukino wa Catch kizwi nka WWE yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2012: Ndombe Opetum, umuhanzi w’umukongomani yitabye Imana, ku muaka 65 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND