RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/05/2016 10:15
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 23 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’144 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 222 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1568: Igihugu cy’u Buholandi cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne.

1829Cyrill Demian yahawe icyemezo cy'ubuvumbuzi bw'igikoresho cy'umuziki cya Accordion.

1995: Porogaramu ya mudasobwa ya Java yashyizwe ahagaragara.

2009: Roh Moo-hyun wari perezida wa Koreya y’epfo yariyahuye, ahanutse ku manga ya metero 45 z’ubuhaname ku musozi uzwi nka Bueong-i Bawi, aho yizijije kuba ngo yarababaje abaturage be mu gihe yari perezida kuva mu 2003 kugeza mu 2008.

Abantu bavutse uyu munsi:

1707Carl Linnaeus, umuhanga mu bumenyi bw’ibimera, umuganga akaba n’umuhanga mu buzima bw’inyamaswa, akaba ariwe wahimbye uburyo mpuzamahanga bwo kwita ibimera n’inyamaswa, nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1778.

1934Robert Moog, umushoramari akaba n’umuvumbuzi w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye icyuma cya muzika cya Synthetiseur cyamwitiriwe (Synthetiseur de Moog) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2005.

1965: Tom Tykwer, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umudage nibwo yavutse.

1970: Matt Flynn, umuhanzi w’umunyamerika akaba ariwe uvuza ingoma mu itsinda rya Maroon 5 nibwo yavutse.

1984: Hugo Almeida, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal nibwo yavutse.

1985: Sekou Cissé, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote D’ivoire nibwo yavutse.

1985: Sebastián Fernández, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Uruguay nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1960: Georges Claude, umukanishi akaba n’umuvumbuzi w’umufaransa akaba ariwe wakoze amatara y’amabara, akunze gukoreshwa mu tubyiniro azwi nka Neon lighting yaratabarutse, ku myaka 70.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2009: Roh Moo-Hyun, wabaye perezida wa Koreya y’epfo yaratabarutse, ku myaka 63 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’utunyamasyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND