RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/04/2016 9:35
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 17 mu byumweru bigize umwaka tariki 29 Mata, ukaba ari umunsi w’120 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 246 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1832: Umuhanga mu mibare w’umufaransa, Évariste Galois yarafunguwe nyuma yo gukatirwa igihano cy’amezi 6 kubera kugira uruhare mu myigaragambyo yashakaga guhirika ubutegetsi bw’umwami Louis Philippe.

1945: Nyuma yo gutsindwa intambara ya 2 y’isi, aho bari bahungiye mu nyubako yo munsi y’ubutaka (cave) yitwaga Fuehrerbunker, Adolf Hitler yashyingiranwe n’uwo bari bamaze igihe kinini bakundana Eva Braun, maze ku munsi ukurikiyeho bose bariyahura.

1967: Nyuma yo kwanga kujya mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika, igihangange mu mikino y’iteramakofe Muhammad Ali yambuwe izina n’icyubahiro yari afite muri uwo mukino.

1975: Leta zunze ubumwe za Amerika zatangiye gukura abaturage bazo mu gace ka Saigon muri Vietnam nk’ikimenyetso cyo kuva mu gihugu cya Vietnam nyuma y’intambara yayogoje iki gihugu.

1991: Imiyaga ikaze yibasiye akarere ka Chittagong mu gihugu cya Bangladesh, ikaba yari ku muvuduko w’ibilometero 249 ku isaha uhitana abantu bagera ku 138,000 abandi bagera kuri miliyoni 10 basigara badafite aho bikinga.

2004: Uruganda rwa Oldsmobile rwakoze imodoka yarwo ya nyuma, ruhita rufunga imiryango nyuma y’imyaka igera ku 107 rukora imodoka.

2011: Mu gihugu cy’u Bwongereza habaye ubukwe bw’igikomangoma William na Kate Middleton, ubukwe bwakurikiwe n’abantu benshi hirya no hino ku isi.

2015: Umukino wa baseball wahuzaga ikipe ya Baltimore Orioles na Chicago White Sox waciye agahigo k’ibihe byose nk’umukino witabiriye ku kigero kiri hasi, aho abafana bagera kuri 0 bari ku kibuga ubwo aya makipe yakinaga, muri shampiyona y’uyu mukino muri Amerika. Ibi bikaba byaratewe n’imyigaragambyo yabaga muri uyu mujyi wa Baltimore.  Iyi stade yahise ifungwa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1876: Umwamikazi Zewditu I wa Ethiopia yabonye izuba, aza gutanga mu 1930.

1901: Umwami w’abami  Hirohito, w’ubuyapani yabonye izuba, aza gutanga mu 1989.

1958: Michelle Pfeiffer, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1967: Master P, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1970Andre Agassi, umukinnyi wa Tennis w’umunyamerika nibwo yavutse.

1974: Anggun, umuririmbyikazi w’umufaransa ufite inkomoko muri Indonesia, nibwo yavutse.

1980: Kian Egan, umuhanzi w’umunya-Ireland wamenyekanye mu itsinda ry’abarirmbyi ry’abongereza rya Westlife nibwo yavutse.

1983: David Lee, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1980: Alfred Hitchcock, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umwongereza wari ufite n’ubwenegihugu bwa Amerika, akaba umwe mu bantu bakomeye babayeho mu mateka ya sinema yaratabarutse, ku myaka 81.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2005: Mariana Levy, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamegizike yitabye Imana, ku myaka 39 y’amavuko.

2012: Shukri Ghanem, wari minisitiri w’intebe wa Libya yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

2012: Roland Moreno, umukanishi w’umufaransa akaba n’umuvumbuzi, akaba ariwe wavumbuye ikarita y’ikoranabuhanga (smart card) yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe imbyino.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka abantu bapfuye bazize intwaro z’ubumara mu ntambara zinyuranye ku isi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND