RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/04/2016 9:10
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 17 mu byumweru bigize umwaka tariki 28 Mata, ukaba ari umunsi w’119 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 247 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1788: Leta ya Maryland, imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika yemeje itegekonshinga rya Leta zunze ubumwe za Amerika, iba Leta ya 7 iryemeje.

1920: Iguhugu cya Azerbaijan cyongerewe ku bihugu byari bigize Leta y’abasoviyeti.

1932: Urukingo rw’indwara ya Fievre Jaune rwemejwe bwa mbere gukoreshwa ku bantu.

1945: Benito Mussolini wategekaga igihugu cy’u Butaliyani yiciwe hamwe n’uwari umugore we Clara Petacci, barashwe n’ingabo zari izitavuga rumwe n’ubutegetsi ku musozo w’intambara ya 2 y’isi.

1952: Amasezerano aha ubwigenge igihugu cy’u Buyapani nyuma y’uko cyari cyarafashwe na Leta zunze ubumwe za Amerika kuva nyuma y’intambara y’isi ya 2, yatangiye gushyirwa mu bikorwa, akaba yari yarasinyiwe I San Francisco mu 1951.

1952: Intambara hagati y’igihugu cy’u Buyapani n’u Bushinwa yarahagaritswe nyuma y’amasezerano yasinyiwe I Taipei muri Taiwan.

1969: Charles de Gaulle wari perezida w’u Bufaransa yikuye ku butegetsi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1758James Monroe, wabaye perezida wa 5 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1831.

1916: Ferruccio Lamborghini, umushoramari w’umutaliyani, akaba ariwe wakoze ubwoko bw’imodoka za Lamborghini yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1993.

1924: Kenneth Kaunda, perezida wa mbere wa Zambiya nibwo yavutse.

1937Saddam Hussein, wahoze ari perezida wa Iraq akaba yari perezida wa 5 w’iki gihugu nibwo yavutse, azza kwitaba Imana mu 2006.

1973Jorge Garcia, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Jerry Ortega muri filime za Hawaii 5-0 nibwo yavutse.

1974: Penélope Cruz, umukinnyikazi wa filime w’umunya-Espagne nibwo yavutse.

1981: Jessica Alba, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1986: Jenna Ushkowitz, umukinnyi wa filime, umuririmbyi akaba n’umubyinnyi w’umunyamerikakazi ukomoka muri Koreya y’epfo, wamenyekanye nka Tina muri filime y’uruhererekane ya Glee nibwo yavutse.

1988: Juan Mata, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne yabonye izuba.

1995: Jonathan Benteke, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi nibwo yavute.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1945: Benito Mussolini, wabaye minisitiri w’intebe w’u Butaliyani yaratabarutse, hamwe n’umugore we Clara Petacci.

1978: Mohammed Daoud Khan, wabaye perezida wa mbere wa Afganistan yaratabarutse, ku myaka 69 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Pierre Chanel

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mutekano n’ubuzima bwiza bw’abakozi ku kazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND