RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/04/2016 10:20
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 17 mu byumweru bigize umwaka tariki 26 Mata, ukaba ari umunsi w’117 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 249 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1564: Umwanditsi, akaba n’umusizi w’umwongereza William Shakespeare yarabatijwe kuri uyu munsi abatirizwa muri Stratford-upon-Avon ho muri Warwickshire mu Bwongereza. Iyi ikaba ariyo ifatwa nk’aho ariyo tariki yavukiyeho kuko itariki nyakuri yaba yaravukiyeho itazwi.

1802Napoleon Bonaparte wari umwami w’u Bufaransa yasinye amasezerano y’amahoro hagati y’u Bufaransa n’abari barabuhunze baratsinzwe intambara nk’ikimenyetso cy’amahoro hagati ye n’ubutegetsi bwahise mu Bufaransa.

1803: Ibice by’amabuye byinshi yo mu kirere (meteorites) byaguye mu mujyi wa L’Aigle mu Bufaransa, bikangura u Burayi bwose butangira kumenya ko aya mabuye abaho mu kirere.

1903: Ikipe y’umupira w’amaguru ya Atlético Madrid yo muri Shampiyona ya Espagne yarashinzwe.

1963: Mu gihugu cya Libya hakozwe ivugurura mu mategeko, maze icyari ubwami bwibumbiye hamwe bwa Libya buhinduka ubwami bwa Libya, biha uburenganzira abagore bwo gutora.

1964: Ibyari Tanganyika na Zanzibar byishyizwe hamwe bikora igihugu cya Tanzania.

1965: Igitaramo cy’itsinda rya Rolling Stones mu mjyi wa Londres cyahagaritswe na polisi nyuma y’iminota 15 gitangiye bitewe n’akaduruvayo katejwe n’abafana.

1970: Amasezerano ashyiraho umuryango mpuzamahanga w’umutungo mu by’ubwenge (WIPO) yashyizwe mu bikorwa.

1989: Imiyaga ikaze mu gihugu cya Bangladesh yahitanye abantu babarirwa mu 1,300, abagera ku 12,000 barakomereka ndetse abagera ku 80,000 basigara badafite aho kwikinga, ukaba uri mu miyaga ikaze yangije byinshi mu mateka y’isi.

1994: Indege ya China Airlines Flight 140 yakoze impanuka ubwo yagwaga ku kibuga cya Nagoya Airport  mu Buyapani, maze abagera kuri 264 muri 271 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

2005: Nyuma yo kotswa igitutu n’amahanga, igihugu cya Syria cyavanye ingabo zacyo zigera ku 14,000 mu gihugu cya Liban, igikorwa cyasoje imyaka 29 y’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Syria muri Liban.

Abantu bavutse uyu munsi:

1564William Shakespeare, umusizi, umwanditsi akaba n’umukinnyi w’amakinamico w’umwongereza yabonye izuba (n’ubwo igihe yavukiye nyacyo kitazwi, iyi tariki yabatirijweho niyo ifatwa nk’iyo yavukiyeho), aza gutabaruka mu 1616.

1958: Giancarlo Esposito, umukinnyi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Gus muri filime za Breaking Bad nibwo yavutse.

1963: Jet Li, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu mikino njyarugamba w’umushinwa yabonye izuba.

1970: Melania Trump, umunyamideli w’umunyamerikakazi ukomoka muri Slovenia, akaba ari umugore wa Donald Trump nibwo yavutse.

1972: Kiko, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1978: Avant, umuririmbyi w’umunyamerika yabonye izuba.

1980: Channing Tatum, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1985: Nam Gyu-ri, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo ubarizwa mu itsinda rya SeeYa akaba yaramenyekanye muri filime y’uruhererekane ya 49 Days nka Shin Ji-hyun yabonye izuba.

1989: Daesung, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunya-Koreya y’epfo akaba abarizwa mu itsinda rya Big Bang nibwo yavutse.

1990Jonathan dos Santos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1865: John Wilkes Booth, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye kubera kwica uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Abraham Lincoln yitabye Imana, ku myaka 27 y’amavuko.

1957Gichin Funakoshi, umuhanga mu mikino njyarugamba w’umuyapani, akaba ariwe wahimbye ubwoko bw’umukino wa Karate buzwi nka Shotokan yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2003: Edward Max Nicholson, umunya Ireland washinze ikigega mpuzamahanga cyita ku bidukikije yaratabarutse, ku myaka 99 y’amavuko.

2007Jack Valenti, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washyizeho uburyo bwo gushyira filime mu byiciro hagendewe kubo zigenewe (MPAA film rating system) yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge (World Intellectual Property Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND