RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/03/2016 8:48
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 12 mu byumweru bigize umwaka tariki 22 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 82 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 284 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1916: Umwami wa nyuma w’ubushinwa Yuan Shikai yikuye ku ntebe maze hatangizwa Repubulika.

1963: Alubumu ya mbere y’itsinda ry’abaririmbyi ry’abongereza rya The Beatles bise Please Please Me, yagiye hanze mu Bwongereza, ikaba iri muri Alubumu zagurishijwe cyane mu mateka y’umuziki.

2004: Umunyapalestine Ahmed Yassin akaba ariwe washinze umutwe wa Hamas yiciwe muri Gaza aho yapfanye n’abarinzi be 2, ndetse n’abandi baturage 9 b’abasivili mu gitero cy’indege cyagabwe na Israel.

2014: Abantu bagera kuri 251 bari impunzi za Kongo zavaga Uganda zitahutse zasize ubuzima mu mpanuka y’ubwato bwiyubitse mu kiyaga cya Albert.

Abantu bavutse uyu munsi:

1814Thomas Crawford, umuhanga mu gukora ibibumbano, akaba ariwe wakoze ishusho y’ukwishyira no kwizana y’I Washington (Statue of Freedom) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1857.

1924: Al Neuharth, umunyamakuru w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikinyamakuru cya USA Today nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2013.

1933: Abulhassan Banisadr, perezida wa mbere wa Iran nibwo yavutse.

1976: Reese Witherspoon, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavue.

1980: Shannon Bex, umuhanzikazi akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika wamemenyekanye mu itsinda rya Danity Kane yabonye izuba.

1981: Mims, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1832: Johann Wolfgang von Goethe, umusizi, umwanditsi, akaba n’umunyapolitiki w’umudage akaba ari nawe witiriwe ikigo ndangamuco cy’abadage (Goethe Institute) yaratabarutse, ku myaka 83.

2004: Ahmed Yassin, umunyapalestine washinze umutwe wa Hamas yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Basil, Darerca, Epaphrodite, Lea, Nicholas ndetse na Paul.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’amazi ku isi (World Water Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND