RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/02/2016 10:09
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 6 mu byumweru bigize umwaka tariki 8 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 39 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 327 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu ateka y’isi:

1587: Mary, umwamikazi wa Ecosse yarishwe (nk’igihano) nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mubyara we, umwamikazi Elisabeth I w’ubwongereza.

1865: Abaturage bo muri leta ya Delaware muri Leta zunze ubumwe za Amerika banze gutora ingingo ya 13 yo mu itegeko nshinga rya Amerika ica ubucakara, bemeza ko bugomba gukomeza gukorwa, bakaba baraje kuryemeza tariki 12 Gashyantare 1901.

1922: Warren G. Harding wari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri iki gihe, niwe winjije radiyo ya mbere muri White House (inzu ya perezidansi).

1952: Elizabeth II yimitswe nk’umwamikazi w’ubwami bw’ubwongereza.

1963: Ingendo, ubucuruzi, n’ibikorwa byose hagati ya’abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika na Cuba byahagaritswe n’uwari perezida wa Amerika, John F. Kennedy; nyuma y’amakimbirane ibi bihugu byari byinjiyemo.

1963: Ikiganiro cya mbere mu mateka y’isi cyatambukijwe kuri televiziyo kigaragara mu buryo bw’amabara cyanyuze kuri televiziyo mu murwa mukuru wa Mexico City, na televiziyo ya XHGC-TV, Channel 5, bikaba byarakozwe mu buhanga n’ubuvumbuzi bw’umutekinisiye w’iyi televiziyo Guillermo Gonzalez Camarena.

1974: Mu gihugu cya Haute Volta (kuri ubu muri Ghana) habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ryari riyobowe n’igisirikare.

Abantu bavutse uyu munsi:

1834Dmitri Mendeleev, umuhanga mu butabire akaba n’umuvumbuzi w’umurusiya, ubuvumbuzi yakoze mu butabire bukaba bufite akamaro kanini mu isi ya none dore ko ariwe wakoze icyo bita Tableau Periodique des Elements nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1907.

1906: Chester Carlson, umunyabugenge w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo gufotora ku mpapuro buzwi nka Xerography nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1968.

1971: Aidy Boothroyd, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1974: Guy-Manuel de Homem-Christo, umuDJ w’umufaransa akaba abarizwa mu itsinda rya Daft Punk nibwo yavutse.

1980: Stephen Wright, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1960: Giles Gilbert Scott, umwubatsi akaba n’umukanishi w’umwongereza, akaba ariwe wahimbye utuzu twa telefoni zo ku mihanda yaratabarutse, ku myaka 80.

2008: Frank J. Dixon, umuhanga mu buvuzi bw’imbere mu mubiri w’umunyamerika yaratabarutse, ku myaka 88.

2014: Maicon Pereira de Oliveira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuny-Brazil yitabye Imana ku myaka 25.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND