RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/02/2016 8:15
2


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 5 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 34 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 332 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1870: Ingingo ya 15 yo mu itegekonshinga rya Leta zunze ubumwe za Amerika yaremejwe, ikaba ari ingingo iha buri muturage uburenganzira bwo gutora hatitawe ku bwoko bwe.

1961: Abaturage b’abahinzi bo muri Baixa de Cassanje muri Angola batangiye imyigaragambyo yatangije intambara y’ubwigenge bw’iki gihugu kuri Portugal.

1984: John Buster n’ikipe ye y’ubushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi cya UCLA Medical Center bashyize hanze ubushakashatsi bw’uko umugore ashobora guha undi urubuto rw’umwana akamutwitira, hakavamo umwana muzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1977: Daddy Yankee, umuraperi ukomoka muri Puerto Rico yabonye izuba.

1978: Joan Capdevila, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1978: Sergei Kulichenko, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umurusiya nibwo yavutse.

1990: Sean Kingston, umuhanzi w’umunyamerika ukomoka muri Jamaica yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1468: Johannes Gutenberg, umwanditsi w’umudage, akaba ariwe wavumbuye imashini isohora impapuro (printer) yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

1924: Woodrow Wilson wabaye perezida wa 28 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.

1959: Umunsi w’urupfu rw’umuziki ubwo hitabaga Imana abahanzi Big Bopper, Buddy Holly, na Ritchie Valens baguye mu mpanuka y’indege aho bapfanye n’uwari utwaye indege Roger Peterson. Uyu munsi ukaba ufatwa nk’umunsi wapfiriyeho umuziki muri Amerika (The Day the Music Died).

1998Fat Pat, umuraperi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya Screwed Up Click yitabye Imana, ku myaka 28 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Blaise.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fred8 years ago
    kuki mutavuga ku mateka yiwanyu mu rwanda ntabyabayeho murino minsi cg buri munsi mucukumbure ibyiwacu kurusha ibyabandi
  • 8 years ago
    amakuru yuburundi kumutekano





Inyarwanda BACKGROUND