RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/11/2015 9:41
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 48 mu byumweru bigize umwaka tariki 26 ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 330 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 35 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1789: Bwa mbere umunsi wahariwe gushima (Thanksgiving Day) warizihijwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo kwemezwa na perezida George Washington. Uyu munsi ni umwe mu minsi ikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika kugeza uyu munsi, ndetse ukaba unizihizwa no mu gihugu bimwe na bimwe ku isi. Uyu munsi waje kongera kwemezwa na Abraham Lincol mu 1863, maze kwizihizwa kwawo bishyirwa kuwa 4 w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi k’ugushyingo.

1922: Howard Carter na Lord Carnarvon nibo bantu ba mbere binjiye mu mva ya Pharaoh mu Misiri nyuma y’imyaka irenga 3000 iriho.

1970: Muri Basse-Terre, ho muri Guadeloupe, haguye imvura ingana na milimetero 38.1 igwa mu gihe kingana n’umunota umwe, ikaba ariyo mvura iremereye yaguye mu mateka y’isi kandi igwa igihe gito.

2000: George W. Bush yatsinze amatora muri leta ya Florida bihita bimuhesha guhatanira umwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaje gutsindira.

2003: Indege ya nyuma yo mu bwoko bwa Concorde yagurutse bwa nyuma, mu kirere cya Bristol mu Bwongereza. Ubu bwoko bw’indege bukaba bwarahise buhagarikwa ku isi.

2004: Inyoni ya nyuma yari isigaye yo mu bwoko bwa  Po'ouli yitabye Imana izize Malaria y’ibiguruka aho yabaga mu kigo gishyinzwe kwita ku nyoni cya Maui cyo muri Olinda mu birwa bya Hawaii bituma ubu bwoko bw’inyoni buhita buzimira burundu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1827:  Ellen G. White, umwanditsi w’ibitabo akaba ari umwe mu bashinze idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1915.

1876: Willis Carrier, umukanishi w’amamashini w’umunyamerika akaba yaravumbuye uburyo bwo kongera umwuka mu mazu (air conditioning) nibwo yavutse azagutabaruka mu 1950.

1902Maurice McDonald, umushoramari w’umunyamerika akaba ari mu bashinze uruganda rukora ibiribwa rwa McDonald’s nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1971.

1939: Tina Turner, umuririmbyikazi, umubyinnyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1945: Michael Omartian, umuririmbyi, akaba n’umucuranzi wa piano w’umunyamerika ufite inkomoko muri Armenia wamenyekanye mu itsinda rya Rhythm Heritage nibwo yavutse.

1953: Desiré Wilson, umukinnyi wa Formula 1 (isiganwa ku modoka nto) w’umunyafurika y’epfo nibwo yavutse.

1954: Velupillai Prabhakaran, umunya Sri Lanka washinze umutwe wigometse kuri Leta wa Tamil Tigers nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2009.

1972: Arjun Rampal, umukinnyi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse.

1975: DJ Khaled, umuraperi, umuDJ, akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1983Chris Hughes, umunyamakuru akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bakoze urubuga nkoranyambaga rwa Facebook nibwo yavutse.

1990: Rita Ora, umuririmbyikazi w’umwongereza ukomoka muri Kosovo nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1938Flora Call Disney, umubyeyi wa ba Disney (bazwi ku kuba aribo bashinze inzu itunganya filime ya Walt Disney Pictures) yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

2003: Soulja Slim, umuraperi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya UTP yitabye Imana, ku myaka 35 y’amavuko.

2008: De'Angelo Wilson, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko.

2012: Joseph Murray, umuganga akaba n’umusirikare w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye uburyo umuntu ahabwa urugingo rushya, akaba ari nawe muganga wa mbere wabashije guha impyiko nshya umuntu akaba yarabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 93 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND