RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/11/2015 9:12
5


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 48 mu byumweru bigize umwaka tariki 25 ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 329 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 36 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1759: Umutingito ukomeye wateye mu gice cy’inyanja ya Mediterrane usenya igice kinini cy’imijyi ya Beirut na Damascus ndetse uhitana ababarirwa hagati y’30,000-40,000.

1783: Nyuma y’amezi 3 hasinywe amasezerano y’iParis hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubwongereza bukemera guha Amerika ubwingenge, ingabo za nyuma z’ubwongereza zavuye mu mujyi wa New York.

1947: Sinema: Abagera ku 10 bari bakomeye muri sinema ya Amerika bafungiwe inzira kubera ibitekerezo byabo bya politiki aho bashinjwaga gushyigikira ibitekerezo bya Gikomunisiti. Iki gikorwa cyahawe izina rya  Red Scare.

1984: Abahanzi bo muri Amerika 36 bakomeye bari bayobowe na Michael Jackson bateraniye muri studio ya Notting Hill bakora indirimbo  "Do They Know It's Christmas" yamenyekanye nka “We Are The World” mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gufasha muri Afurika by’umwihariko mu ihembe rya Afurika (Ethiopia) hari kugarijwe n’amapfa n’inzara.

1992: Inteko y’igihugu cya Czechoslovakia yatoye itegeko rigabanya iki gihugu mo kabiri havamo repubulika ya Czech na Slovakia kuva mu ntangiriro z’umwaka w’1993.

1999: Umuryango w’abibumbye washyizeho umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu rwego rwo kwibuka urupfu rw’abagore 3 biciwe mu kurwanya igitugu cya Rafael Trujillo wategekaga igihugu cya Repubulika ya Dominikani.

Abantu bavutse uyu munsi:

1844: Karl Benz, umukanishi akaba n’umushoramari w’umudage, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka rwa Mercedes-Benz nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1929.

1915: Augusto Pinochet, perezida wa 30 wa Chili nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2006. Pinochet yamenyekanye cyane hamwe na Che Guevara na Fidel Castro mu guharanira impinduramatwara muri Amerika y’amajyepfo.

1981: Xabi Alonso, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1981: Barbara Pierce Bush, umukobwa wa Perezida George W. Bush nibwo yavutse.

1986: Katie Cassidy, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi wamenyekanye nka Laurel muri filime y’uruhererekane Arrow nibwo yavutse.

1990: Rye Rye, umuraperi, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1920: Gaston Chevrolet, umukinnyi w’amasiganwa y’amamodoka akaba akomoka mu muryango wakoze imodoka za Chevrolet yitabye Imana, ku myaka 28 y’amavuko.

1997: Hastings Banda, perezida wa mbere wa Malawi yaratabarutse.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorwerwa abagore ku isi (International Day for the Elimination of Violence against Women)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karezi8 years ago
    Ako inyarwanda namwe sinzi ibyanyu nonese ko mfunguye link ari tomclose bibaye ibyuyumunsi gute?
  • Moyibi 8 years ago
    Nonese iyo vidéo irihe ?
  • just8 years ago
    Ark se noneho mwebwe ama link yanyu apanze gute Tom ni minsi y'amateka bihurira he
  • kwizera Egide8 years ago
    noneho muratwemeje,iyo mushyiraho inkuru hakaza indi bidahuye.
  • munyampirwa8 years ago
    Na njye ntyo! Inyarwanda byarabayobeye kbs.jye n'ibitekerezo ntanga barabirwanya nti babitambutse.ivangura.com





Inyarwanda BACKGROUND