RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/10/2015 8:57
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 42 mu byumweru bigize umwaka tariki 13 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 79 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mi mateka y’isi:

1592: Mu bihugu by’u Butaliyani, Pologne, Portugal, na Espagne, uyu munsi nti ubaho muri uyu mwaka bitewe n’uko aribwo batangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire.

1792: Mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Washington D.C ibuye mfatizo ry’ahubatswe inzu ya perezidansi yitwaga Executive Mansion (yaje guhindurwamo White House kuva 1818) nibwo ryashinzwe.

1884: Greenwich, umurongo fatizo w’igihe, washyizweho nk’ifatizo ry’igihe kigenga amasaha yose yo ku isi, ikaba isatura isi mo 2 uhereye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

1923: Umujyi wa Ankara wasimbuye Istanbul nk’umurwa mukuru w’igihugu cya Turukiya.

1967: Umukino wa mbere muri Basketball wakinwe mu rwego rwa NBA nibwo wakinwe hagati ya Anaheim Amigo na Oakland Oaks, maze Oaks batsinda Amigo amanota 134-129 ukaba warabereye Oakland muri California.

1976: Bwa mbere agakoko ka Ebola kabashije kugaragazwa mu byuma, na Dr. F.A. Murphy.

2010: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bari bagwiriwe n’ikirombe mu gihugu cya Chili 33 bararokowe, aho abo bacukuzi b’amabuye y’agaciro bari bamaze iminsi 69 baragwiriwe n’igisimu ariko bose bakaba barabashije kurokorwa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1921: Yves Montand, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umufaransa ufite inkomoko mu Butaliyani nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1991.

1925: Margaret Thatcher, umugore rukumbi wabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.

1934: Nana Mouskouri, umuririmbyikazi w’umugereki, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka Quand tu chante, Tournesol n’izindi, akaba ari mu bahanzi bakomeye cyane babayeho mu mateka y’umuziki yabonye izuba.

1967: Kate Walsh, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Antonio Di Natale, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1978: Jermaine O’Neil, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Wes Brown, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1979: Mamadou Niang, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasenegal nibwo yavutse.

1980: Ashanti, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1993: D-Pryde, umuraperi w’umunyakanada nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1706: Iyasu wa mbere, umwami wa Ethiopia yaratanze.

1961: Prince Louis Rwagasore, umunyapolitiki w’u Burundi akaba yarabaye minisitiri w’intebe w’iki gihugu mu gihe cy’ubwigenge yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko.

1990: Lê Đức Thọ, umunyapolitiki akaba n’ingabo w’umunya-Vietnam, akaba ariwe wagize uruhare runini mu guhagarika intambara ya Vietnam no kugarura amahoro muri iki gihugu akaza no kubiherwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel atigeze yemera avuga ko amahoro ataraboneka ku buryo yahabwa iki gihembo yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

1993: Wade Flemons, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Earth, Wind & Fire yitabye Imana ku myaka 53 y’amavuko.

2008: Guillaume Depardieu, umukinnyi wa filime w’umufaransa yitabye Imana ku myaka 37 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya Ibiza ku isi (International Day for Natural Disaster Reduction).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND