RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/10/2015 10:24
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 42 mu byumweru bigize umwaka tariki 12 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 285 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 80 ngo umwaka urangore.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1592: Mu bihugu by’ubutaliyani, Pologne, Portugal, na Espagne, uyu munsi nti ubaho muri uyu mwaka bitewe n’uko aribwo batangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire.

1901: Uwari perezida wa Amerika Theodore Roosevelt yahinduye izina ry’inzu ya perezidansi yitwaga Executive Mansion ayita White House, kugeza na n’ubu ikaba ariyo nzu ikoreramo perezidansi ya Amerika.

1928: Insimburabihaha ya mbere yakoreshejwe bwa mbere mu bitaro by’abana biherereye I Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ikaba ari igihaha gikozwe mu byuma gisimbuzwa icy’umuntu mu gihe yakuwemo icye kirwaye.

1968: Igihugu cya Guinea Equatorial cyabonye ubwigenge bwacyo kuri Espagne.

1999: Pervez Musharraf yafashe ubutegetsi mu gihugu cya Pakistan ahiritse Nawaz Sharif muricoup d’etat itaraguyemo n’umwe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1868: August Horch, umukanishi akaba n’umushoramari w’umudage, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Audi nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1951.

1934: James Crawford a.k.a. Sugar Boy, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa piano w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.

1942: Melvin Flanklin, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Temptations nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1995.

1962: Carlos Bernard, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Tony Almeida muri filime y’uruhererekane 24 Hours nibwo yavutse.

1963: Dave Legeno, umukinnyi wa filime w’umwongereza akaba yari n’umuhanga mu mikino njyarugamba nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2014.

1967: Paul Laine, umuririmbyi w’umunyakanada wamenyekanye mu itsinda rya Danger Danger nibwo yavutse.

1968: Hugh Jackman, umukinnyi wa filime w’umunya Australia nibwo yavutse.

1981: Shola Ameobi, umukinnyi w’umupira w‘amaguru w’umunya-Nigeria ufite inkomoko mu Bwongereza nibwo yavutse.

1986: Emmanuel Nwachi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1996: René Lacoste, umukinnyi wa Tennis akaba n’umuhanzi w’imyambaro w’umufaransa, akaba ariwe wakoze ubwoko bw’imipira ya Lacoste yaratabarutse, ku myaka 92 y’amavuko.

2011: Dennis Ritchie, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika akaba ariwe wakoze porogaramu ya C Programming Language muri mudasobwa yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wahariwe ururimi rw’icyesipanyol mu muryango w’abibumbye (UN Spanish Language Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND