Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 ukwakira ukaba ari umunsi wa 282 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 83 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1874: Ihuriro mpuzamahanga ry’amaposita ryarashinzwe, nyumay’amasezerano y’I Berne arishyiraho.
1592: Mu bihugu by’u Butaliyani, Pologne, Portugal, na Espagne, uyu munsi nti ubaho muri uyu mwaka bitewe n’uko aribwo batangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire.
1962: Igihugu cya Uganda cyabonye ubwigenge ku bwongereza gihita cyemererwa no guhagararirwa mu muryango wa Commonwealth.
1967: Nyuma y’umunsi umwe afashwe, Ernesto Che Guevara wamenyekanye cyane mu guharanira impinduka mu bihugu bya Amerika y’epfo, yarishwe nyuma yo gushinjwa gutangiza impinduramatwara muri Bolivia.
2006: Igihugu cya Koreya ya ruguru cyatangiye ibikorwa byiswe iby’ubushotoranyi ubwo cyarengaga ku masezerano kigakora igeragezwa ry’ibisasu byacyo bya kirimbuzi.
Abantu bavutse uyu munsi:
1900: Joseph Friedman, umuvumbuzi w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye imiheha ya plastique nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1982.
1906: Leopold Sedar Senghor, umusizi akaba n’umunyapolitiki akaba yarabaye perezida wa mbere wa Senegal nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2011.
1940: John Lennon, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba yaranatunganyaga indirimbo z’amajwi w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya The Beatles nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1980.
1950: Jody Williams, umunyamerikakazi wagiye aharanira cyane ihagarikwa ry’ibisasu bya mine akaza no kubiherwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yavutse.
1964: Guillermo del Toro, umuyobozi, umwanditsi n’umushoramari wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Mexique nibwo yavutse.
1966: David Cameron, minisitiri w’intebe w’ubwongereza nibwo yavutse.
1969: Steve McQueen, umuyobozi, umwanditsi akaba n’umushoramari wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.
1977: Yaki Kadafi, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Outlawz ryashinzwe na Tupac nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1996.
1978: Nicky Byrne, umuririmbyi w’umunya Ireland akaba anakina umupira w’amaguru wamenyekanye mu itsinda rya Westlife nibwo yavutse.
1978: Juan Dixon, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.
1979: Alex Greenwald, umuririmbyi, akanatunganya indirimbo z’amajwi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya JJAMZ nibwo yavutse.
1992: Tyler James Williams, umuraperi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1967: Che Guevara, impirimbanyi y’impinduka akaba umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba yari n’umuganga w’umunya Argentine yaratabarutse ku myaka 39 y’amavuko.
1968: Pierre Mulele, umunyapolitiki wari warigometse ku butegetsi bwa Kongo yitabye Imana ku myaka 39 y’amavuko.
2012: Sammi Kane Kraft, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 20 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Denis, Dionysius, Ghislain, na Yohani Leonaldi.
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amaposita ku isi (World Post Day)
TANGA IGITECYEREZO