RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:9/10/2015 8:44
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 ukwakira ukaba ari umunsi wa 282 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 83 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1874: Ihuriro mpuzamahanga ry’amaposita ryarashinzwe, nyumay’amasezerano y’I Berne arishyiraho.

1592: Mu bihugu by’u Butaliyani, Pologne, Portugal, na Espagne, uyu munsi nti ubaho muri uyu mwaka bitewe n’uko aribwo batangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire.

1962: Igihugu cya Uganda cyabonye ubwigenge ku bwongereza gihita cyemererwa no guhagararirwa mu muryango wa Commonwealth.

1967: Nyuma y’umunsi umwe afashwe, Ernesto Che Guevara wamenyekanye cyane mu guharanira impinduka mu bihugu bya Amerika y’epfo, yarishwe nyuma yo gushinjwa gutangiza impinduramatwara muri Bolivia.

2006: Igihugu cya Koreya ya ruguru cyatangiye ibikorwa byiswe iby’ubushotoranyi ubwo cyarengaga ku masezerano kigakora igeragezwa ry’ibisasu byacyo bya kirimbuzi.

 Abantu bavutse uyu munsi:

1900: Joseph Friedman, umuvumbuzi w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye imiheha ya plastique nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1982.

1906: Leopold Sedar Senghor, umusizi akaba n’umunyapolitiki akaba yarabaye perezida wa mbere wa Senegal nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2011.

1940: John Lennon, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba yaranatunganyaga indirimbo z’amajwi w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya The Beatles nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1980.

1950: Jody Williams, umunyamerikakazi wagiye aharanira cyane ihagarikwa ry’ibisasu bya mine akaza no kubiherwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yavutse.

1964: Guillermo del Toro, umuyobozi, umwanditsi n’umushoramari wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Mexique nibwo yavutse.

1966: David Cameron, minisitiri w’intebe w’ubwongereza nibwo yavutse.

1969: Steve McQueen, umuyobozi, umwanditsi akaba n’umushoramari wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1977: Yaki Kadafi, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Outlawz ryashinzwe na Tupac nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1996.

1978: Nicky Byrne, umuririmbyi w’umunya Ireland akaba anakina umupira w’amaguru wamenyekanye mu itsinda rya Westlife nibwo yavutse.

1978: Juan Dixon, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Alex Greenwald, umuririmbyi, akanatunganya indirimbo z’amajwi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya JJAMZ nibwo yavutse.

1992: Tyler James Williams, umuraperi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1967: Che Guevara, impirimbanyi y’impinduka akaba umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba yari n’umuganga w’umunya Argentine yaratabarutse ku myaka 39 y’amavuko.

1968: Pierre Mulele, umunyapolitiki wari warigometse ku butegetsi bwa Kongo yitabye Imana ku myaka 39 y’amavuko.

2012: Sammi Kane Kraft, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 20 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Denis, Dionysius, Ghislain, na Yohani Leonaldi.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amaposita ku isi (World Post Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND