RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/10/2015 8:32
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka tariki 8 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 281 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 84 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1592: Mu bihugu by’u Butaliyani, Pologne, Portugal, na Espagne, uyu munsi nti ubaho muri uyu mwaka bitewe n’uko aribwo batangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire.

1962: Igihugu cya Algeria cyinjiye mu muryango w’abibumbye nyuma yo kubona ubwigenge.

1967: Che Guevara warwaniraga ubwigenge bw’ibihugu binyuranye bya Amerika y’amajyepfo, we n’ingabo ze bafatiwe mu gihugu cya Bolivia.

2005: Mu gace ka Kashmir gahuza u Buhinde na Pakistan habaye umutingito ukaze wabarirwaga ku gipimo cya 7.6 ku gipimo cya magnitude ukaba waraguyemo abantu ibihumbi abandi baburirwa irengero ndetse n’abandi benshi basigara batagira aho kwikinga.

Abantu bavutse uyu munsi:

1949: Sigourney Weaver, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika, wamenyekanye muri filime Gorilla in the Mist yakinwe ku ngagi zo mu Rwanda aho akina ari “Nyiramacibiri”, nibwo yavutse.

1954: Michael Dudikoff, umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye cyane muri film za American Ninja yabonye izuba.

1960: Reed Hastings, umushoramari w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze urubuga rwa interineti rwa Netflix ruzwiho kwerekana filime binyuze kuri interineti nibwo yavutse.

1970: Matt Damon, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Monty Williams, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980: Nick Cannon, umuraperi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Ruby, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamisiri nibwo yavutse.

1983: Mario Cassano, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1985: Bruno Mars, umuririmbyi akaba n’umuhanzi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1869: Flanklin Pierce, perezida wa 14 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse ku myaka 65 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND