RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:5/10/2015 10:13
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 278 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 87 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1550: Umujyi wa Concepción muri Chili warashinzwe.

1582: Bitewe n’uko mu bihugu by’ubutaliyani, Pologne, Portugal na Espagne aribwo batangiye gukoresha kalendari ya Gregoire, uyu munsi barawusimbutse none nti ubaho ku ngengabihe z’ibyo bihugu.

1793: Mu gihe cy’impinduramatwara zo mu gihugu cy’ubufaransa, ubukirisitu bwakuweho.

1864: Umujyi wa Calcutta wo mu gihugu cy’Ubuhinde hafi ya wose wasenywe n’inkubiri y’umuyaga, abasaga ibihumbi 60 bahasiga ubuzima.

1910: Mu mpinduramatwara zo muri Portugal, ubutegetsi bwa cyami bwakuweho maze hatangizwa Repubulika.

1938: Abayahudi bari batuye mu gihugu cy’ubudage bambuwe passport (urupapuro rw’ingendo zo mu mahanga) bari basanganywe maze bahabwa inshya zari ziriho ikimenjetso J kivuga Jude cyangwa Jew (umuyahudi) bivuga ko bwari uburyo bwo kubavangura kugira ngo hatazagira uyobekana aho yaba ari hose.

1945: Hollywood Black Friday, ni imyigaragambyo ikaze yakozwe n’abakozi batunganya aho film zikinirwa (set decorators) bakoreye imbere y’inzu itunganya film ya Warner Bros Studios mu rwego rwo kugaragaza akababaro ko kutishimira amategeko mashya yari yarabashyiriweho, ikaba yaraguyemo n’abantu.

1962: Filime ya Dr. No, ikaba ari igice cya mbere cya filime za James Bond yagiye ahagaragara.

Abantu bavutse uyu munsi:

1829: Chester Arthur, perezida wa 21 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1886.

1942: Richard Street, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Temptations nibwo yavutse, yitaba Imana mu 2013.

1971: South Park Mexican, umuraperi w’umunyamerika akaba ariwe washinze inzu itunganya muzika ya Dope House Records nibwo yavutse.

1975: Bobo Baldé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Guinea nibwo yavutse.

1975: Kate Winslet, umukinnyikazi wa film akaba n’umuririmbyi w’umwongereza wamenyekanye cyane nka Rose muri film Titanic nibwo yavutse.

1978: James Valentine, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa guitar w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Maroon 5 nibwo yavutse.

1983: Jesse Eisenberg, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1927: Sam Warner, umushoramari muri sinema w’umunyamerika akaba ari umwe mu bavandimwe bashinze inzu itunganya film ya Warner Bros yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko.

1992: Eddie Kendricks, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Temptations yitabye Imana ku myaka 56 y’amavuko.

2011: Steve Jobs, umushoramari w’umunyamerika wamenyekanye nk’uwashinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple Inc. yitabye Imana ku myaka 56 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya uburaya ku isi (International Day of No Prostitution).

Uyu munsi kandi ni umunsi mpuzamahan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND