RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/10/2015 7:11
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 40 tariki ya mbere Ukwakira ukaba ari umunsi wa 274 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 91 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1829: Ishuri rya South Africa College ryashinzwe mu mujyi wa Cape Town rikaba ari ryo nyuma ryaje kugabanywa mo Kaminuza ya Cape Town na South Africa College Schools.

1880: Uruganda rwa mbere rukora amatara y’amashanyarazi rwarashinzwe muri Amerika rukaba rwarashinzwe na Thomas Edison.

1949: Repubulika y’abaturage y’ubushinwa yarashinzwe ikaba yarayobowe na Mao Zedong nka perezida wayo wa mbere ari nawe wayishinze.

1957: Ijambo “In God We Trust” ryashyizwe ku note z’amadolari ya Amerika.

1958: Ikigo gishinzwe kwiga ku kirere cya Amerika NASA cyarashinzwe kikaba cyarasimbuye icyitwaga NACA.

1960: Igihugu cya Nigeria cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bwongereza.

1961: Igice cy’uburengerazuba cyihuje n’igice cy’uburasirazuba muri Cameroon maze bikora igihugu kimwe cya Repubulika yunze ubumwe ya Cameroon.

1971: Inzu itunganya film ya Walt Disney World yarafunguwe.

1975: Ibirwa bya Seychelles byabonye ububasha bwo kwiyobora.

1979: Leta zunze ubumwe za Amerika zasubije umuyoboro wa Panama mu maboko y’igihugu cya Panama.

1982: Uruganda rwa Sony rwashyize hanze akaradiyo ka mbere gasoma CD ko mu bwoko bwa CDP-101.

1990: Ingabo zari iza FPR zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Abantu bavutse uyu munsi:

1881: William Boeing, umukanishi akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikompanyi y’indege ya Boeing nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1956.

1924: Jimmy Carter, perezida wa 39 wa Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yarahawe n’igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yavutse.

1959: Youssou N’Dour, umuririmbyi akaba umukinnyi wa film ndetse akaba n’umunyapolitiki w’umunyasenegal nibwo yavutse.

1966: George Weah, umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba n’umunyapolitiki w’umunyaliberia nibwo yavutse.

1968: Jay Underwood, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Song Il-gook, umukinnyi wa film w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye cyane nka Jumong yabonye izuba.

1978: Nicole Atkins, umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Julio Baptista, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1982: Haruna Babangida, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeria nibwo yavutse.

1983: Mohammed Abdelwahab, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamisiri nibwo yavutse akaba yaritabye Imana aguye mu kibuga mu 2006.

1984: Mónica Spear, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime wa Venezuela wabaye nyampinga w’iki gihugu mu 2004 nibwo yavutse, yitaba Imana mu 2014.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1959: Enrico de Nicola, perezida wa mbere w’u Butaliyani yaratabarutse.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abasaza (International Day of Older Persons),

Uyu munsi ni umunsi wahariwe abantu batarya Inyama (World Vegetarian Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND