RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/07/2015 10:35
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 28 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 6 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’187 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 178 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1484: Umunya-Portugal Diogo Cão yavumbuye ubwirohero (aho rwirohera mu nyanja) bw’uruzi rwa Kongo, ku Nyanja ya Atlantika.

1885: Louis Pasteur yagerageje bwa mbere urukingo rw’indwara y’ibisazi by’imbwa, ku mwana w’umuhungu Joseph Meister wari warumwe n’imbwa irwaye iyi ndwara. Uru rukingo rwe rukaba rwarakoze.

1947: Imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 zatangiye muri Leta y’abasoviyeti, nyuma yo kuvumburwa na Mikhail Kalashnikov. Iyi mbunda kugeza ubu ifatwa nk’iya mbere ku isi ihitana benshi.

1964: Igihugu cya Malawi cyabonye ubwigenge ku Bwongereza, maze tariki nk’yi mu mwaka w’1966 kiba Repubulika yayobowe bwa mbere na perezida Hastings Banda .

1967: Intambara yo mu gihugu cya Nigeriya yaratangiye, ubwo iki gihugu cyateraga agace ka Biafra kashakaga kwigenga. Iyi ntambara yamaze imyaka igera kuri ibiri n’igice yaguyemo abaturage basaga miliyoni 3 abandi bahunga ibyabo, ikaba ibarwa mu ntambara z’abaturage zikomeye zabayeho muri Afurika.

1975: Ibirwa bya Comores byabonye ubwigenge bwabyo ku Bufaransa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1781: Stamford Raffles, umwongereza washinze igihugu cya Singapore nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1826.

1907: George Stanley, umusirikare, umunyamateka akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyakanada, akaba ariwe wakoze ibendera ry’iki gihugu nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2002.

1914: Vince McMahon, Sr., umunyamerika watezaga imbere umukino wa Catch akaba ari nawe washinze ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino rizwi nka WWE, nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1984.

1921: Nancy Reagan, umukinnnyikazi wa filime w’umunyamerika, akaba ari umugore wa Ronald Reagan wabaye perezida wa 40 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse.

1937: Michael Sata, wabaye perezida wa 5 wa Zambiya nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2014.

1946: George W. Bush, wabaye perezida wa 43 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye izuba.

1946: Sylvester Stallone, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Rambo yabonye izuba.

1975: 50 Cent, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya G-Unit yabonye izuba.

1979: Kevin Hart, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Nnamdi Asomugha, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Amerika (football Americain) akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria, akaba ari umugabo w’umukinnyikazi wa filime Kerry Washington uzwi muri filime Scandal nka Olivia Pope nibwo yavutse.

1986: David Karp, umushoramari w’umunyamerika washinze urubuga rwa Tumblr nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2014: Dave Legeno, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu mikino njyarugamba w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 51 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Maria Goretti

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo gusomana (International Kissing Day).

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND